Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, wongerewe manda, Amb. Fidelis Mironko wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, naho Jean Marie Vianney Ndayizigiye yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima.
Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo muri Village Urugwiro.
Nirere Madeleine wongerewe manda nk’Umuvunyi Mukuru, tariki 11 Ugushyingo 2020 nibwo yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbuye Murekezi Anastase wari umaze igihe kuri uwo mwanya.
Yagiye kuri uwo mwanya nyuma yo gusoza manda ebyeri z’imyaka ine kuri buri imwe ayobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu kuva ku wa 17 Mata 2012.
Nirere ayoboye Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zikomeye z’ingenzi zo kurwanya ruswa n’Akarengane mu ngeri zinyuranye z’ubukungu bw’Igihugu.
Nubwo atari rwo rwego gusa rukurikirana ibirebana no kurwanya ruswa n’akarengane, Urwego rw’Umuvunyi rugira uruhare runini mu gukurikirana ruswa n’Akarengane.

Amb. Fidelis Mironko yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, umwanya asimbuyeho Clementine Mukeka.
Amb. Mirongo amaze iminsi mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga kuko tariki 25 Nzeri 2020, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda i Ankara muri Turkey.

Jean Marie Vianney Ndayizigiye yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima. Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu ni yo yashyize Ndayizigiye mu nshingano, aho asimbuye Dr. Muhammed Semakula.
Ndayizigiye azwi cyane mu rwego rw’uburezi kuko yabaye umugenzuzi w’imari muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.