Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian, ku ya 26 Kamena 2024, yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.
Yasuye abo basirikare ku cyicaro cy’izo ngabo, kiri mu Murwa Mukuru, Juba.
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UN muri Sudani (Rwanbatt-1), Lt Col Emmanuel Ntwali, yamuhaye ikaze ndetse anasobanura uko umutekano uhagaze muri ako gace, kandi ko ingabo zirimo kubahiriza inshingano zazo.
Uwo muyobozi yagaragaje ko ingabo zoherejwe zikomeje gucunga umutekano w’abaturage aho zishinzwe kurinda ndetse no kurinda ibirindiro by’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Mujyi wa Juba.
Lt Col Ntwali yasabye izo ngabo ziri muri ubwo butumwa gukomeza kuba intangarugero kandi zikubahiriza amabwiriza ya UN, agenga ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro.
Yabibukije ko bagomba kwihatira gusobanukirwa ndetse no gushyira mu bikorwa amategeko agenga ibikorwa byo kugarura amahoro, no kurinda abasivili.
U Rwanda rufite Batayo ishatu za gisirikare n’abashinzwe iby’indege, muri Juba, Durupi, Tori no mu gace ka Malakal, zikora ibikorwa bya UNMISS.
U Rwanda ni urwa kane, mu kugira ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi bwa UN.
Imibare ya UN, igaragaza ko u Rwanda rwohereje abasirikare muri ubwo butumwa hafi 6 000, mu bihugu birimo Repubulika ya Santarafurika, mu gace ka Abyei (mu gace karimo umutekano muke hagati ya Sudani y’Epfo na Sudani), Haiti ndetse no muri Sudani y’Epfo.