Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye i New York yabibukije ko igihugu gikeneye imbaraga zabo
Imibereho

Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye i New York yabibukije ko igihugu gikeneye imbaraga zabo

KAYITARE JEAN PAUL

November 28, 2025

Rev. Emmanuel Ganza, Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye mu gace kamwe k’Umujyi wa New York, yabibukije ko igihugu gikeneye imbaraga zabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, ubwo yishyuriraga mituweli abaturage 300 batishoboye bo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Rev Ganza, yavuze ko Abanyarwanda batuye mu mahanga, igihugu gikeneye imbaraga zabo.

Ati: “Igihugu gikeneye ubumenyi bwanyu cyane cyane ko ari igihugu kirimo kuzamuka. Ikintu gito wakora cyagira ikintu kimara.”

Agaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 8 batuye muri Amerika, buri wese atanze amadolari 100 byagira ikintu bifasha umunyarwanda ukizamuka.

Rev. Ganza agira ati: “Kugira umutima utanga ntabwo bigusaba kuba ufite umutima w’umurengera, gutanga bigusaba gutanga duke ufite ukadusaranganya na mugenzi wawe kubera ko uko nifuza kubaho, ni ko na bo bifuza kubaho.”

Mukarwego Salama utuye mu Kagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda yishimira ko Abanyarwanda batuye mu mahanga bagezeyo ntibibagirwe abo basize inyuma, bakibuka ko hari umusanzu wabo bagomba kugira ku gihugu cyabo.

Uyu mubyeyi yishimira ko abasha kwiyishyurira mituweli ariko ko hari abataragira ubushobozi bwo kuyiyishyurira.

Ati: “Mituweli nayibonaga ariko harimo nk’abatayibona kuko abantu tugiye turutana.”

Tuyisenge Ezechiel ufite umuryango w’abantu 6, na we yishimiye uko abavandimwe babo batuye mu mahanga babatekerejeho bityo bakaba baje kubashyigikira mu bikorwa biteza imbere imibereho yabo.

Mu buhamya bwe, akomeza agita ati: “Iyo umuntu adafite mituweli kwivuza biba bigoye, ushobora kurwara ukambera mu rugo, ushobora kurwaza umwana ukabona ibintu birakuyobeye ariko iyo umaze kubona mituweli ibintu biba byoroshye.”

Kuba hari bamwe mu banyarwanda bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kuri we avuga ko hari icyo bisobanuye.

Ati: “Ikintu cyibanze mbona, bisobanuye ko biraturuka ku miyoborere myiza dufite muri iki gihugu dukesha Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuko na bo ubushobozi bafite kuba babugarura mu gihugu ni uko ubuyobozi bwiza burimo gukora kandi na bo bukabageraho bakamenya ko hari ibyo bagomba kugarura mu gihugu cyabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Egide Jean Pierre Ndayisaba, avuga ko abaturage muri uyu Murenge bari mu rugendo rwo kwikura mu bukene.

Asaba abaturage gushyira imbaraga mu kwishakamo ibisubizo bafatanyije n’ubuyobozi bwabo kuko ibijyanye n’inkunga byo bitazahoraho.

Abatuye mu mahanga bagira uruhare mu ishoramari ry’u Rwanda

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu 2023, ishoramari rituruka hanze y’u Rwanda ryarenze miliyari 2,47$, inyongera ya 50% ugereranyije na miliyari 1,6$ yari yashowe mu 2022.

Iri zamuka mu ishoramari rituruka mu mahanga ryajyanye n’izamuka ry’amafaranga Abanyarwanda bohereza mu gihugu, nubwo hirya no hino ku Isi ubukungu bwarushijeho kuzamba, ahanini bigizwemo uruhare n’ibyorezo nka Covid-19, intambara n’ingamba zo gukumira ubucuruzi mpuzamahanga zagiye zifatwa n’ibihugu.

Nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019, Abanyarwanda batuye mu mahanga bohereje miliyoni 208.7$, amanukaho gato agera kuri miliyoni 208.2$ mu 2019-2020, ahanini bitewe na Covid-19.

Mu 2020-2021, aya mafaranga yageze kuri miliyoni 296.5$, aratumbagira mu mwaka wakurikiyeho agera kuri miliyoni 377$ mu 2021-2022, mbere yo kugera kuri miliyoni 444$ mu 2022-2023.

Mu 2024, aya mafaranga yari miliyoni 469.3$ ndetse byitezwe ko muri uyu mwaka azazamuka akagera kuri miliyoni 500$.

Rev. Ganza Emmanuel yishyuriye mituweli abaturage 300 batishoboye bo mu Karere ka Kamonyi

Amafoto: Janvier Iyamuremye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA