Umuyobozi w’Ibitaro bya Gakoma arakekwaho kwica umwana
Ubuzima

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gakoma arakekwaho kwica umwana

KAYITARE JEAN PAUL

August 19, 2024

Ngiruwonsanga Pascal w’imyaka 38 wari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gakoma mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge. Arakekwaho kwica umwana w’imyaka umunani yareraga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamirije Imvaho Nshya aya makuru. Uru rwego ruvuga ko Ngiruwonsanga yatawe muri yombi bishingiye ku iperereza riri gukorwa.

Mu kiganiro Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yahaye Imvaho Nshya yagize ati: “Yatawe muri yombi bishingiye ku iperereza riri gukorwa rijyanye n’urupfu rw’umwana w’umugore we.”

Ngiruwonsanga yari yaratandukanye n’uwo bashakanye aza gushaka undi mugore na we watandukanye n’umugabo we.

Umwana w’imyaka 8 uwo mugore yazanye kwa Ngiruwonsanga, ni we uwatawe muri yombi akekwaho kwica.

RIB ikomeza ivuga ko umurambo woherejwe mu Kigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (FLI) gupimwa cyane ko ngo ejo hashize bavuze ko umwana yapfuye bitewe nuko yiyahuye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, akomeza agira ati: “Hari impamvu zituma hakekwa ko umwana atiyahuye, mu rwego rw’iperereza rero hafunzwe uriya mugabo.”

Foto: Internet

TANGA IGITECYEREZO

  • Dufitishimwe
    August 19, 2024 at 9:12 pm Musubize

    Nukurigose Uwomugabo Nakurikiranwe Kuko Ubunubugome Bukabije Birababaje Kuko Ibibikorwa Uyumugabo Yakoze Biteye Isoni .

  • Celine
    August 20, 2024 at 3:51 pm Musubize

    Nihanganishije ababyeyi b’iki kibondo, cyane se umubyara wakoze uko ashoboye ariko ntabashe giga wa abana be. Ariko kandi mushishoze. Ubugome bwabaye bwinshi, amayeri y’abagoma ni menshi, mushobora gutungurwa . Twizera ubuhanga n’ubushobozi bw’ubutabera n’inzegi zabwo.
    Ntibushushubikanya budasesenguye. Rero tubwubahirize.

  • Anonymous
    August 20, 2024 at 6:58 pm Musubize

    Ndumva mbuze icyo mvuga
    Murakoze 😳

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA