Umwaka urashize Perezida Kagame arahiriye kuyobora manda ya 4
Politiki

Umwaka urashize Perezida Kagame arahiriye kuyobora manda ya 4

ZIGAMA THEONESTE

August 11, 2025

Umwaka urashize Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu izageza mu 2029, dore ko yarahiye tariki ya 11 Kanama 2024.

Ni umuhango witabiriwe n’Abanyarwanda ibihumbi 45 bari bateraniye muri Stade Amahoro, witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w’Intebe babiri, abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari Abakuru b’Ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Perezida Kagame yarahijwe n’uwari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin. Umukuru w’Igihugu yari agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame.

Amaze kurahira yahawe ibirango by’Igihugu birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego cy’Igihugu n’Inkota n’Ingabo.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zarashe imizinga 21 mu guha icyubahiro Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Nyuma yo kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu, Perezida Paul Kagame yagenzuye ingabo ahereye ku bakoze akarasisi bari bagizwe n’amasibo 12 barimo abo mu Ngabo z’Igihugu (RDF) na Polisi y’Igihugu (RNP).

Mu ijambo rye, yijeje Abanyarwanda ko iterambere rizakomeza kandi ko bizagerwaho abaturage n’abayobozi bafatanyije.

Yagize ati: “Icy’ingenzi muri byose turi hamwe. Ndagira ngo mbashimire cyane kongera kumpa icyizere ariko kandi munakinshyigikiramo”.

Perezida Paul Kagame yarahiye agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame

Muri uyu mwaka ushize, Perezida Kagame amaze arahiriye u Rwanda yakozemo byinshi gusa Imvaho Nshya igiye kugaruka ku by’ingenzi.

Politiki

Perezida Kagame akimara kurahira yongeye kugirira icyizere, Dr Ngirente Edouard amugira Minisitiri w’Intebe.

Tariki 16 Kanama 2024 ni bwo Perezida Kagame yashyizeho abagize Guverinoma muri manda ye ya kane, barimo Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta.

Mu bagaragara muri iyo Guverinoma, higanjemo abari bayisanzwemo uretse Minisiteri eshatu gusa zahawe abayobozi bashya.

Mu mpinduka zakozwe harimo Minisiteri ya Siporo yahawe Umuyobozi mushya ari we Bwana Richard Nyirishema wasimbuye Aurore Mimosa Munyangaju wayoboraga iyo Minisiteri kuva mu mwaka wa 2019.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yahawe Umuyobozi mushya ari we Amb. Christine Nkulikiyinka naho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ihabwa Umuyobozi mushya ari we Prudence Sebahizi.

Ni mu gihe Dr Uwicyeza Picard yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere akaba yarasimbuye Dr. Usta Kaitesi.

Perezida Kagame yahinduye Minisitiri w’Intebe

Ku mugoroba wo ku wa 23 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya Dr. Justin Nsengiyumva, yasimbuje Dr Edouard Ngirente wari kuri uwo mwanya kuva mu 2017.

Perezida Kagame yagize Dr Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe

Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) akaba ari umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025.

Nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 124, isobanura ukuvaho kwa Minisitiri w’Intebe n’ishyirwaho ry’indi Guverinoma, ivuga ko iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.

Yashyizeho Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi Bayobozi Bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda, barimo Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Madamu Ines Mpambara, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri wintebe, Bwana Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Dr Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera, Intumwa Nkuru ya Leta, Bwana Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo, Madamu Consolee Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Mr Dominique Habimana, Minisitiri w’Ubutegetsi Bw’Igihugu, Dr Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Madamu Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo

Bwana Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Uburezi, Dr Bernadette Arakwiye, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima, Bwana Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Madamu Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo, Dr Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

 Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri ushinzwe lbikorwa by’Ubutabazi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi.

Perezida Paul Kagame yahinduye Guverinoma

 Abanyamabanga ba Leta

Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bw’Akarere, Madamu Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Kwegeranya Imari n’Ishoramari rya Leta.

Bwana Godfrey Kabera, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari ya Leta, Bwana Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa Remezo, Madamu Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu, Madamu Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi, Dr Telesphore Ndabamenye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi , Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima, Madamu Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Urubyiruko n’Ubuhanzi, Bwana Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo.

Mu Kuboza 2024, Perezida Kagame yashyizeho Mukantaganzwa Domitille ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Dr Ntezilyayo Faustin.

Ububanyi n’amahanga

U Bushinwa

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Xi Jinping w’u Bushinwa

Mu Ugushyingo 2024, i Beijing, Perezida Paul Kagame yaganiriye na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, ku mikoranire ihuriweho mu bijyanye n’ubuzima, ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko abayobozi bombi baganiriye ku musanzu mu miyoborere yubakiye ku busugire bw’ibihugu n’indangagaciro zabyo.

U Burafaransa

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Muri Gicurasi Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Paris mu Bufaransa aho yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, baganira ku bibazo byerekeye Isi no ku mikoranire itanga umusaruro hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.

Pakistan

U Rwanda rwafunguye Ambasade muri Pakistan

Muri Mata 2025, Leta y’u Rwanda yatashye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Pakistan iherereye mu Mujyi wa Islamabad, mu gushimangira umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.

Ni umuhango wabaye ku itariki ya 22 Mata 2025, witabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, abayobozi bakuru muri Guverinoma, Abadipolomate, abanyamakuru n’abahagarariye abikorera mu Mujyi wa Islamabad.

Umubano w’u Rwanda na Pakistan mu bya dipolomasi watangiye guhera mu kwezi kwa Nyakanga 1962, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ibihugu byombi bikaba bifatanya mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ibya gisirikare ndetse n’urwego rw’ubuzima.

Algeria

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Algeria Abdelmadjid Tebboune

Muri Kamena 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuye Igihugu cya Algeria mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatumiwemo na Perezida w’icyo gihugu Abdelmadjid Tebboune.

Muri urwo ruzinduko, Abakuru b’Ibihugu bombi bagiranye ibiganiro byihariye mu Ngoro ya Perezida ya El Mouradia, bikurikirwa n’ibiganiro bihuza intumwa z’ibihugu byombi.

Turikiya

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Turikiya

Muri Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Ankara muri Turikiya mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Urwo ruzinduko rwari rugamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yahuye na Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan bagirana ibiganiro mu muhezo byakurikiwe no guhura n’amatsinda ahagarariye ibihugu byombi.

Kazakhstan

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Kazakhstan

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yageze i Astana mu Murwa Mukuru wa Kazakhstan, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine rugamije kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Kazakhstan Kassym-Jomart Kemeluly Tokayev mu Ngoro ya Perezida ya Akorda, bikurikirwa n’ibiganiro by’amatsinda ahagarariye ibihugu byombi.

Muri Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Perezida Faure yakiriwe mu cyubahiro kigomba Abakuru b’Ibihugu ndetse Perezida Paul Kagame amutwara mu modoka ubwo bavaga ku kibuga cy’Indege.

Ubukungu

Perezida Paul Kagame yasuye ikirombe cya Nyakabingo kiri mu Karere ka Rulindo

Tariki ya 25 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yasuye ikirombe cya Nyakabingo kiri mu Karere ka Rulindo. Kizwiho kuba ari cyo gicukurwamo amabuye y’agaciro ya Wolfram menshi muri Afurika. Icyo kirombe kigenzurwa n’ikigo Trinity Metals.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB), rusobanura ko nibura mu cyumweru, u Rwanda rwohereza mu mahanga toni 24 za Wolfram.

Mu 2024, Trinity Metals yacukuye toni 1 107 za Wolfram mu kirombe cya Nyakabingo ndetse iteganya ko umusaruro wayo uzikuba kabiri mu myaka ine iri imbere.

Siporo

Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bafunguye “Zaria Court Kigali” yuzuye itwaye miliyoni 25$

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Icyanya cy’ibikorwa remezo bya Siporo, Imyidagaduro n’Umuco kizwi nka “Zaria Court Kigali” giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umukuru w’Igihugu yatashye iki cyanya ari kumwe na Masai Ujiri watangije uyu mushinga akaba n’uwashinze Umuryango Giants of Africa, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi Mukuru wa Zaria Group, Andrew Feinsten.

Perezida Kagame yatsinze amatora yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024 ku majwi 99,18%, bivuze ko yatowe n’Abanyarwanda 8 822 794.

Dr  Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ni we waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0,50%, mu gihe Mpayimana Philippe yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 0,32%.

Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa Togo

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA