Umwanditsi w’ibitabo Uwitonze Clarisse yanditse igitabo yise ‘The Reset Blueprint for Women’ agaragariza abagore uko bashobora guhuza akazi kabo ka buri munsi n’inshingano zo mu rugo kuko usanga bibabana byinshi bikaba byabatera akajagari mu mutwe.
Muri icyo gitabo agaragaza uburyo umugore agomba kwikebuka mu nshingano ze zose, gushakisha amaramuko cyangwa inshingano z’urugo ntibitume amera nk’aho atiyitayeho ibyo yise kuba wagira akajagari mu bwonko.
Aganira na Imvaho Nshya, Uwitonze yavuze ko igitekerezo cyo kwandika cyaturutse mu bihe bitari bimworoheye yaciyemo byo kuba mu buzima buhuze cyane.
Yagize ati:” Inkomoko y’igitabo yaturutse ku rugendo rwanjye bwite n’ibyo nabonye no ku bagore benshi nganira na bo, hari igihe nari mu buzima buhuze cyane, mfite akazi ka buri munsi katangiraga saa tatu kakarangira saa kumi n’imwe. Ndi umubyeyi w’abana babiri bato, ndi umugore wubatse urugo, kandi nkirimo no gutangira ubucuruzi ku ruhande.”
Yongeyeho ati: “Nubwo byasaga neza inyuma, abantu benshi bandeba bakumva narageze ku ntsinzi y’ubuzima, ariko hari igihe numvaga ntari ku murongo neza nkumva muri njye hari icyo mbura.” Akomeza avuga ko ari bwo yatekereje icyo yise ‘6 Months reset challenge yakoze muri 2025’ akayikorana n’abandi bagore yifashishije ubuhamya bwabo.
Muri ayo mezi atandatu agaragaza ko yibazaga ikintu gishobora gufasha umugore kugira ubuzima bufite icyerekezo kandi akumva ameze neza mu bice byose by’ubuzima.
Muri icyo gitabo Uwitonze agaragaza ko uwagisoma yamenya ihuriro ry’imitekerereze, ubuzima buzira umuze ndetse n’imicungire y’ifaranga kuko akenshi usanga bimwe iyo bitunganyijwe ibindi bipfa kandi ubikora ntako aba atagize ngo abijyanishe icyakora bikamusigira umunaniro n’akajagari mu bwonko.
Akomeza agaragaza uburyo umuntu yakwikorera ubugenzuzi mu gihe cy’amezi atandatu bikamufasha kongera kumenya neza ubuzima bwe muri rusange, uko acunga amafaranga, icyizere cy’ubuzima byose bishingiye ku mitekerereze.
Uwitonze avuga ko ubutumwa yagenera uzagisoma ari uko akwiye kumenya ko ubuzima yifuza buri mu ruhande rw’ikinyabupfura, kuko uwamenye kujyanisha izo ngingo 3 z’ingenzi ntagire iyo yirengagiza ibintu birushaho kugenda neza.
Kwandika icyo gitabo avuga ko byamutwaye umwaka umwe ariko yari amaze imyaka itatu akurikirana igitekerezo cyacyo aho ashimira abamubaye hafi.
Ati: “Ndashimira cyane umuryango wanjye, cyane cyane umugabo n’abana banjye kubera inkunga y’urukundo banyeretse muri uru rugendo.
Ndashimira kandi abagore benshi twakoranye mu kigereranyo cy’amezi atandatu kuko ibitekerezo byabo n’ubuhamya bwabo byamfashije kumva neza ibibazo abagore benshi bahura nabyo.”
Uwitonze asohoye icyo gitabo nyuma y’iminsi mike hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore aho avuga ko icyo gitabo agifata nk’igisubizo cy’urugendo rwe n’abantu benshi bamugiriye umumaro.

