Umwanditsi w’Umunya Cameroun yahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Mahanga

Umwanditsi w’Umunya Cameroun yahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

KAYITARE JEAN PAUL

December 9, 2024

Kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwahamije icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwanditsi w’umunya Cameroun Charles Onana wari umaze igihe aburanishwaga kuri iki cyaha.

Icyaha Charles Onana yahamijwe, gishingiye ku byo yanditse mu gitabo yise “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parles” cyasohotse tariki ya 30 Ukwakira 2019, kigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Tout un Monde’ cya Televiziyo yitwa LCI mu kwezi kwa 10 muri 2019, Charles Onana yavuze ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yigeze ibaho.

Icyo gihe yongeyeho ko nta n’indi Jenoside yabayeho hagati y’1900 kugeza mu 1994.

Urubanza rwari rwararezwemo Charles Onana rwatangiye kuburanishwa tariki ya 7 Ukwakira 2024.

Imiryango iharanira ko abazize Jenoside n’abayirokotse babona ubutabera yatanze ikirego, nyuma y’aho Onana ukomoka muri Cameroun asohoye igitabo kigoreka ukuri kw’aya mateka.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA