Umwe mu batangije injyana ya Rock and Roll yitabye Imana
Imyidagaduro

Umwe mu batangije injyana ya Rock and Roll yitabye Imana

MUTETERAZINA SHIFAH

May 2, 2024

Umunyamerika Duane Eddy uri mu batangije injyana ya Rock and Roll yitabye Imana ku myaka 86, azize indwara ya kanseri.

Uyu mugabo wari umuhanga mu gucuranga gitari yatabarutse ku wa 30 Mata 2024, aguye muri Leta ya Tennessee, ariko umuryango we ubihamiriza itangazamakuru ku mugoroba wa tariki 01 Gicurasi 2024.

Duane wari umaze igihe arwariye mu bitaro bya Williamson Healhty Center biherereye mu Mujyi wa Frankline hafi y’urugo rwe, yitabye Imana akikijwe n’umuryango we, akaba yarazize indwara ya Kanseri yari amaranye igihe nkuko umugore we Deed Abbate yabitangaje.

Yagize ati: “Duane yazize Kanseri yari amaranye igihe kirekire. Yari arwariye hafi yo mu rugo kandi ibitaro ntako bitagize ngo bimwiteho. Yitabye Imana ari kumwe n’abo mu muryango, ni ukuri umuryango na wo warakoze ubwo niko Imana yabishatse niyiruhukire.”

Yongeraho ati: “Duane yari umuhanga muri gitari, uburyo yacuranganga ntawatinya kuvuga ko yamurikiye igisekuru cya gitari Isi yose hamwe n’ijwi rye ritagereranwa, yari umuntu wicisha bugufi azakumburwa ibihe byose.”

Duane Eddy, yatangiye gucuranga mu mwaka wa 1950 no mu ntangiriro za 1960, ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko, yifatanyije n’inshuti yitwa Jimmy Delbridge bakajya bakora ibitaramo bito byo mu gihugu, ibintu byamuteye kugira ibigwi, aza gushyira ibihangano bye ahagaragara ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko.

Ni umwe mu bahanzi begukanye ibihembo bya Grammy Awords nk’umucuranzi mwiza w’injyana ya Rock mu 1986, aza kwongera guhembwa na none nk’umucuranzi mwiza w’injyana ya Country mu 1992 abikesheje umuzingo we witwa Doc Watson Album, akomeza abona n’ibindi bihembo.

Duane asize umugore umwe n’abana bane, akaba yitabye Imana afite imyaka 86 kuko yabonye izuba tariki 26 Mata 1938.

Duane Eddy yamenyekanye cyane mu njyana ya Twangy, Rocky and Roll ndetse n’injyana ya Country, aho bamwe bamwita imana ya gitari kuko ngo ariwe wazanye inyinshi muri izo njyana.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA