Uncle Austin yaciye amarenga yo guhagarika umuziki
Imyidagaduro

Uncle Austin yaciye amarenga yo guhagarika umuziki

MUTETERAZINA SHIFAH

March 13, 2026

Umuhanzi Austin Tosh Luwano uzwi nka Uncle Austin umaze iminsi mike asezeye mu itangazamakuru yateguje indirimbo nshya aca amarenga ko ashobora guhagarika umuziki mu minsi iri imbere.

Yanditse amagambo atuma abantu batekereza ko umuziki na wo yaba agiye kuwuhagarika ubwo yateguzaga indirimbo nshya yise ‘Ibaruwa’.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Uncle Austin yasangije agace gato k’iyo ndirimbo maze ayiherekeresha amagambo agaragaza ko yaba arimo gutekereza guhagarika umuziki.

Yanditse ati: “Mbere y’uko na Micro y’umuziki nyitekerezaho kabiri…, mureke mbe mbahaye kamwe mu gihe ngitekereza.”

Ibi bije bikurikira ubutumwa yasangije abakunzi be tariki 26 Gashyantare 2026, amenyesha abamukurikiraga kuri radio ko abaye ahagaritse itangazamakuru.

Icyo gihe yaranditse ati: “Radiyo ndagukunda kandi nagukundaga kuva kera mu buzima bwanjye, uri igice cy’ubuzima bwanjye kandi bizahora bityo, ariko ngiye gushyira ibitekerezo byanjye kure yawe by’igihe runaka. Kuri buri wese Austin ntakiri kuri radio.”

Ibyo ni byo byatumye abenshi mu bamurikira bakeka ko nyuma yo gutekereza kabiri nk’uko yabyanditse koko azahagarika umuziki maze batangira kumwandikira bamusaba kureka ibyo bitekerezo.

Ku ikubitiro Muyoboke Alex umenyerewe mu bujyanama bw’abahanzi, yanditse ati: “Mikoro ya muzika ni icyorezo utapfa gukira, twihere, ibindi ubireke papa.”

Uwitwa Tuyiringire Milliam yanditse ati: “Oyaaaaa! Ntaho wajya! Guma hano tugufite, dufite imiziki.”

Ibaruwa ni indirimbo agaragaza ko yayanditse igamije gufasha abantu baba bafite abo bakundaga bakaza gutandukana ariko bakibakunda. 

Yanditse ati: “Akaririmbo k’umuntu wakunze akaba yaragiye ariko ukaba ukimukunda.”

Amakuru agaragara ku rubuga rwa Music in Africa, yerekana ko Uncle Austin amaze imyaka 16 akora umuziki kuko yawutangiye mu 2010, kuva ubwo akaba amaze kugira Alubumu 4 ndetse yaranagiye afasha abahanzi batandukanye kumenyekana.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA