Undi murwanyi kabuhariwe ya FDLR yafatiwe muri RDC
umutekano

Undi murwanyi kabuhariwe ya FDLR yafatiwe muri RDC

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 26, 2025

Undi murwanyi kabuhariwe w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko icyo ari ikindi gihamya cy’impungenge z’u Rwanda ku mutekano warwo.

Amakuru y’uwo murwanyi uzwi ku izina rya Yoweri wamamaye nka Tokyo, yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, aho bivugwa ko yafashwe n’abarwanyi ba AFC/M23.

Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’umutwe wa AFC/M23 Willy Manzi, yemeje ayo makuru ashimangira ko iyo ndwanyi yafatiwe ku rugamba i Masisi.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Willy Manzi yagize ati: “Undi murwanyi kabuhariwe yafashwe, bikaba ari ikindi gihombo kuri Leta ya Kinshasa. Tokyo ni umugabo w’umugome. Afatanyije n’abandi barimo Jean-Marie wo mu mutwe wa Nyatura, Tiger na Ignace Dunia, uyu mugabo yakoze ibyaha biteye ubwoba birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, no gutwika inzu zitagira ingano. Kuba yafashwe ni umuraba ukomeye ku buyobozi bwa FDLR.”

Bivugwa ko Yoweri akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba.

Ni umwe mu barwanyi ba FDLR bamaze imyaka myinshi bidegembya banakora ibikorwa by’ubunyamaswa mu Burasirazuba bwa Congo, bagaba ibitero ku Rwanda no guhungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

FDLR we na bagenzi be barwanira ni umutwe washinzwe n’abahunze u Rwanda nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba waraje ukurikira umutwe witwaga ALIR.

Nk’uko biheruka kugaragazwa na Guverinoma y’u Rwanda, abayobozi b’uyu mutwe baracyakora kandi bagiranye ubufatanye budasubirwaho n’indi mitwe y’abatifuriza ineza u Rwanda.

Ku wa 15 Ukwakira, Hatangajwe urutonde rw’abantu 25 bafatiwe ibihano barimo n’abayobozi ba FDLR nka Perezida wayo Lt Gen Gaston Iyamuremye wamamaye nka Victor Byiringiro na Maj Gen Pacifique ‘Omega’ Ntawunguka uyobora ishami ry’intambara rya FDLR (FDLR-FOCA).

Urugendo rwo guhashya uyu mutwe w’iterabwoba rwakomeje kubangamirwa n’imikoranire yawo n’abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko kuri ubu aho uyu mutwe urwanira hamwe n’ingabo za Leta mu rugamba zihanganyemo na AFC/M23.

Leta y’u Rwanda ivuga ko FDLR ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’Igihugu, kuko udahwema kugaba ibitero bigamije guhungabanya umutekano w’Igihugu ndetse abawugize bakaba bari mu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere.

Ibitero bya FDLR byagize ingaruka zitandukanye ku Rwanda harimo no gutwara ubuzima bw’abaturage, aho igitero cyeruye cyahitanye abantu 14 mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze mu mwaka wa 2018.

Mu mirwano bari bafatanyijemo na FARDC mu ntangiriro z’uyu mwaka yabashyamiranyije na M23 hafi y’umupaka w’u Rwanda, ibisasu byamishijwe ku butaka bw’u Rwanda bitwara ubuzima bw’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo birahangirikira.  

Ibyo bisasu byarashwe mu Rwanda ku wa 27 Mutarama 2025 byahitanye abagera kuri 16, bikomeretsa abandi 161 ndetse byangiza n’inzu zigera kuri 293.

Hejuru y’ibyo bibazo, u Rwanda rukomeje guharanira ko haboneka igisubizo kirambye binyuze mu biganiro bikomeje ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi igihe FDLR izaba yamaze guhashywa burundu.

Mu mpera za Kamena, u Rwanda na RDC basinyanye amasezerano y’amahoro afungurira amayira ubufatanye bugamije gushyira iherezo ku bibazo biterwa na FDLR, gusa urugendo rwo gushyira mu bikorwa ayo masezerano ruracyagenda biguru ntege.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abayobozi bahagarariye ibihugu byombi bahuriye i Washington DC bongera guhamya ukwiyemeza kwabo mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano yitezweho kuba umusingi wo kwimakaza amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, akanafungura amarembo mpuzamahanga y’ubufatanye mu by’ubukungu.

Yoweri Alias Tokyo, ashinjwa ibyaha ndengakamere yakoreye mu Burasirazuba bwa RDC

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA