Kaminuza yingenga ya UNILAK (University of Lay Adventists of Kigali), yegukanye intsinzi mu marushanwa y’ibirebana n’amategeko yateguwe na Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare (ICRC), yahuje kaminuza eshanu zo mu Rwanda.
Izo kaminuza zitabiriye amarushanwa mu ntangiriro z’iki cyumweru na Kaminuza y’u Rwanda (UR), UNILAK, INES- Ruhengeri, ULK na UK (University of Kigali).
Ni amarushanwa ku mahame n’amatego agenga ibihe by’intambara (International Humanitarian Law) yabaye ku nshuro ya munani mu ntangiriro z’iki cyumweru, yibanze ku bumenyi bw’ingenzi ku mategeko agenga ibihe by’intambara no ku mategeko arengera impunzi.
Icyiciro cya mbere cyari ugutegura imyanzuro yanditse, na ho icya kabiri kikaba icyo kuburana, hagakomeza abatsinze abandi mu birego byanditse.
Abo ni bo bazaga kugaragariza Inteko y’Abacamanza ibyo banditse niba banabyumva, cyane ko baba baburana bumva ko bari mu rukiko.
Nyuma yo kwegukana intsinzi, instinda ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya UNILAK mu ishami ry’amategeko, bavuze ko bishimiye aya marushanwa kandi bungukiyemo byinshi.
Banishimira kandi ko babonye itike yo kuzakomeza mu marushanwa mpuzamahanga ya ‘Moot Court 2024′ azabera i Nairobi mu gihugu cya Kenya mu kwezi k’Ugushyingo 2024, aho bazaba bahanganye mu rwego rw’Afurika.
Shema Aimé, umwe muri abo banyeshuri, yavuze ko aya marushanwa ari urubuga rwiza rw’imyiteguro y’abantu biyumvamo kuzagira uruhare runini mu kurushaho guteza imbere ubutabera mu gihugu.
Agira ati: “Byanshimishije kuba nshobora gutsindira ibikombe bibiri mu irushanwa rimwe kandi harimo n’abandi. Ni ibyo kwishimira no gushimira abarimu batwigishije. Kugeza ubu ndashishikariza na bagenzi banjye kuba batinyuka bakabikunda. Ibi kubitangiriraho biguha isura yo hanze mu gihe uzaba utangiye kujya mu kazi”
Yashishikarije bagenzi be gukunda ibyo bikorwa by’amarushanwa kuko ari umwanya wo kwimenyereza umwuga twitegura kwinjiramo.”
Karinda Jean Damascene, umuyobozi ushinzwe iby’amategeko no gufasha abantu basaba ubuhunzi, akaba n’umwe mu bateguye aya marushanwa, avuga ko iki gikorwa gitegurwa hagamijwe gusuzuma ubumenyi baha abanyeshuri, muri rimwe mu isomo batanga kuri iyo nsanganyamatsiko.
Agira ati: “Icyo tuba tugamije ni ukugira ngo turusheho ku bafasha kwiyungura ubumenyi bwisumbuyeho k’ubwo basanganywe mu ishuri, no ku byo bize mu mashuri, barusheho kubishyira mu ngiro noneho mu buryo bw’amarushanwa bigatuma bakora ubushakashatsi bwimbitse, bagasoma ibitabo n’imanza zitandukanye, byose bibasha kurushaho kumva neza iki gice cy’amategeko mpuzamahanga.”
Akomeza avuga ko a baciye muri aya marushanwa, abafasha kuva mu byo bakora mu ishuri, bakarushaho kwibona ku rwego mpuzamahanga bitandukanye n’ibyo bakwiga mu ishuri.
Yongeyeho ko abenshi bibafungurira andi mahirwe bigatuma bashaka no kumenya byinshi ku mategeko mpuzamahanga, ari na ho bashobora kuba abacamanza cyangwa abavoka mpuzamahanga.
Agira ati: “Ibi rero bibafasha kugira ngo batere indi ntabwe barenge urwego rw’igihugu kimwe, batangire kureba amategeko mpuzamahanga. Na za kaminuza zibyungukiramo kuko ziba zifuza ko abanyeshuri zigishije bagaragara nk’abanyeshuri babonye ubumenyi buhagije cyane, ko abagize amahirwe yo guca muri aya marushanwa. “
Karinda akomeza atinyura abantu batinya kwiga amategeko, bakareka kwishyiramo ko ari amasomo akomeye ahubwo bakamenya umusaruro mwiza uva mu kwiga ibikomeye.
Kalihangabo Isabelle, wahagarariye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yashimye abanyeshuri bitabiriye irushanwa bose abibutsa ko ari intambwe ikomeye bateye mu mwuga bagiye kwinjiramo.
Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (CICR) wateguye ayo marushanwa, ufite inshingano yo kwigisha no gusakaza amategeko agenga intambara, no guharanira ko yakubahirizwa ku Isi hose binyuze mu masezerano y’i Genève yashyizweho umukono bwa mbere n’ibihugu 164.