Bamwe mu banyeshuri biga amashami atandukanye mu ishuri ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), bamuritse imishinga y’ubushakashatsi bwitezweho guhangana n’ibibazo byugarije urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda no ku Isi.
Ni imishinga ubuyobozi bwa UR buvuga ko uretse kugira ibibazo byugarije urwego rw’ubuvuzi ikemura, buzanatoza abanyeshuri gukurana umuco wo gushakashaka icyagirira rubanda akamaro.
Ni imishinga 10 yamuritswe na bamwe mu banyeshuri bahize abandi mu kugira imyiza banayimurikiye abakemurampaka ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024.
Ni muri gahunda ngarukamwaka yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda yiswe (United for Health 2024), ikaba yaratangiye ku wa Kane tari ya 14 ikaba iri busonzwe kuri uyu wa Gatanu Ugushyingo, aho ibigo bitanga serivisi z’ubuzima bya Leta n’iby’abikorera bihabwa umwanya wo kumurikira abanyeshuri n’abandi ibyo bakora mu rwego rwo guhanga ibishya.
Mutesi Aline wiga mu ishami ry’ubuvuzi rusange (General Medecine) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rwamagana ni umwe mu bagaragaje umushinga w’ubushakashatsi, avuga ko mu gihe waba utoranyijwe wazagirira akamaro urwego rw’ubuvuzi kuko ugamije kugabanya imibare y’abahitanwa n’indwara ya kanseri mu Rwanda no ku Isi.
Yagize ati: “Umushinga wanjye ugamije kujya tureba abantu barwaye kanseri tukabamenya cyangwa tuyibapima hakiri kare (Cancer Diagnosis). Dushaka ko umubare w’abicwa na yo uhinduka bakaba bake cyane.”
Mutesi avuga ko hakozwe ubushakashatsi bwinshi ariko ntabwo umubare w’abicwa n’iyo ndwara itandura ugabanyuka.
Ati: “Niba bavuze ngo abantu 10 000 basuzumwe, 7000 barapfa buri mwaka, bisobanuye ko buri munsi hapfa abantu 19, isaha n’iminota 25, buri munsi haba hapfuye umuntu umwe wishwe na kanseri, bisobanuye ko yayimenye atinze kandi mu by’ukuri kanseri iyo igaragaye kare iravurwa igakira nta kibazo.”
Mutesi asobanura ko gutozwa gukora ubushakatsi bakiri bato ari ingenzi kuko bibafasha kuzamukira ku babakuriye bazobereye mu kubukora babasobanurira kubinoza neza, bityo na bo nk’abakiri bato bakazakora ibihambaye bifitiye rubanda akamaro.
Abo banyeshuri bari mu marushanwa yo kumurikaga imishinga yabo itandukanye hanyuma inzobere mu bushakashatsi (judges) zigahitamo abahize abandi bakanasobanurirwa uburyo bwo kunoza imishinga yatsinze.
Mutesi ati: “Bituma ufunguka mu mutwe, ukamenya aho Isi igeze kandi uyu mushinga wanjye ushingiye ku kibazo gihangayikishije Isi n’u Rwanda muri rusange, nanjye ngomba kugira icyo ntanga kugira hagire ibihinduka.”
Yongeyo ati: “Tuvuge umuntu ashobora kuba yaranyoye itabi, haba hari ibyago byinshi by’uko niba yaranduye kanseri y’ibihaha, ari uko atabimenye kare ngo ayirinde.”
Mutesi yumvikanishije ko nubwo hari ubushakashatsi bwakozwe ku ndwara ya kanseri mbere ye, ariko imibare y’abo yica ikiri hejuru bityo we na bagenzi be, bazana uburyo bwo kureba ikibitera batagamije guhinyuza abashakashatsi ba mbere kuri iyo ndwara, ahubwo bagamije gushyiraho akabo ngo ibibazo bisigaye bikemuke.
Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’ubushakashatsi no guhanga ibishya muri Koleji y’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Stefan Jansen yavuze ko gutegura ubushakashatsi nka Kaminuza biba bigamije gutoza abanyeshuri hakiri kare kubukora, bityo bagakemura byinshi mu bibazo byugarije ubuvuzi bw’u Rwanda n’Isi muri rusange.
Yagize ati: “Impamvu yo gutegura iyi gahunda, turashaka ko buri mwaka byaguka, kuko dushaka guteza imbere gukora ubushakashatsi muri kaminuza.
Ni ugukoresha ururimi rworoshye, kuko ubushakashatsi bushingiye ku byagaragajwe na siyansi, rero guhanga ibishya ni ukureba ibyavumbuwe n’abandi ukabibyazamo ibyagirira akamaro urwego rw’ubuvuzi kandi bikaba byaba bikenewe ku isoko ry’umurimo bikagira n’icyo byungura urwego rw’ubukungu”.
Uwo muyobozi yumvikanishije ko UR ikomeye ku ntego yayo yo gukora ubushakashatsi buteza imbere ubukungu bw’u Rwanda ari na yo mpamvu yo gutegura ayo marushanwa yo kumurika imishinga y’ubushakashatsi ku banyeshuri.
Mu batanze imishinga bari 29, muri bo 10 baratoranyijwe bakaba bahatanye ari na bo kuri uyu wa Gatanu, baza gutoranywamo batatu bafite imishinga myiza bakabihemberwa kandi bakanafashwa kuyagura kugira ngo igirire rubanda akamaro.
Mu Ugushyingo kwa 2023, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwahishuye ko bwashoye agera kuri miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri miliyoni 700, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ubushakashatsi bukorwa n’abanyeshuri b’iyo Kaminuza.
Icyo gihe Kaminuza y’u Rwanda yumvikanishije ko byakozwe hagamijwe kwagura imishinga y’ubushakashatsi y’abanyeshuri kandi buri mezi atandatu ikazajya ikora icyumweru cyahariwe udushya hamurikwa ubushakashatsi bw’abanyeshuri (UR Innovation Week), igahamya ko iyi ari imikorere mishya y’ubushakashatsi izahoraho.