Uretse kuririmba Harmonize yatunguranye yerekana indi mpano yibitseho
Imyidagaduro

Uretse kuririmba Harmonize yatunguranye yerekana indi mpano yibitseho

MUTETERAZINA SHIFAH

April 24, 2024

Umuhanzi Harmonize ukunzwe muri Tanzania yatunguranye asuka umusatsi w’umukunzi w’umukobwa, byakunzwe na benshi, binatuma yongera kwigwizaho urukundo rw’abantu batari bake.

Ku mashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Harmonize yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we witwa Poshy Queen, aho atangira ubona uyu mukobwa umusatsi we ujagaraye, hanyuma Harmonize agafata agasokozo agatangira gusuka umukunzi we ibituta, ibintu wabonaga byishimiwe n’umukunzi we.

Ni amashusho atangira Poshy Queen yereka Harmonize ko umusatsi we usa nabi ariko uyu muhanzi akamubwira ko ari buwumufungiremo ibituta.

Muri ayo mashusho Harmonize agaragara afunga umusatsi w’umukunzi we harimo indirimbo ye yise Na Nusu, igaruka ku butwari bw’abagore muri rusange, aho agenda agaruka ku bagore bari mu nzego z’ubuyobozi n’abagore b’abayobozi, nk’uko byumvikana mu magambo yakoresheje yumvikanishaga ko atari ugusuzugurika kuba yakorera umukunzi we ibyiza.

Ati: “Niba umugabo ari umutwe w’umuryango, umugore ni we josi n’igihimba, amahoro y’umugabo y’umunsi wose atangirwa n’umugore, yewe n’umunezero w’umugabo mwiza wuzuzwa n’umugore, si ubugwari kwemera ibyavuyemo, si n’ikintu cyo gushidikanyaho baturusha kuzura.”

Muri ayo mashusho aba bombi basaga nk’abishimye, ibintu byanyuze bikanashimisha ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, babona ko uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye kandi bakunzwe afite indi mpano nyuma yo kuririmba ndetse akaba anicisha bugufi.

Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko yabaye mushya atagikeneye kuba mu bintu by’inzangano, cyane izo ahoramo na mugenzi we Diamond Platinumz, ibintu yatangaje ku isabukuru y’imyaka 30. Harmonize yagaragarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga Queen Poshy nk’umukunzi we tariki ya 16 Mutarama 2024, aho yagaragaje ko yishimiye urukundo rwabo, anagaragaza ko bamenyanye mu 2017, kuva ubwo ntibasiba kugaragariza ababakunda uko bameranye.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA