Perezida wa Isiraheli Isaac Herzog, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku butumire yamuhaye nk’umwe mu banyacyubahiro bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Isaac Herzog yaboneyeho gushimangira ko Perezida Kagame ari inshuti nyashuti ya Isiraheli, agira ati: “Uri inshuti y’ukuri ya Isiraheli. Byari iby’agaciro kubana namwe uyu munsi hamwe n’abayobozi b’Afurika ndetse n’abaturutse ku Isi yose twibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje ahishura ko ubwo yahuraga na Perezida Kagame yamuhaye impano y’umukufi ushushanya ubusabe bwo kugarura imbohe zifungiwe i Gaza nyuma yo gufatwa n’ibyihebe bya Hamas.
Perezida Herzog yageze i Kigali kuri iki Cyumweru, akaba yanifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka, aho anaboneraho umwanya wo gusaba abandi bayobozi bitabiriye uwo muhango kwamagana ubwicanyi bukorwa na Hamas mu Ntara Gaza muri Palestine.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Isiraheli kuri X byagize biti: “Nk’umuyobozi wa Mbere usuye Umugabane w’Afurika kuva tariki ya 7 Ukwakira, Perezida Herzog yifatanyije n’abandi banyacyubahiro bo ku Isi, aho yasuye u Rwanda no kwifatanya na rwo mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Ibyo biro, byakomeje bivuga ko Isiraheli ikomeza gusaba umuryango Mpuzamahanga gushyira hamwe imbaraga mu guhagarika ubugizi bwa nabi bukorwa n’umutwe wa Hamas muri Gaza.”
Byashimangiye ko Perezida Isaac Herzog yageze mu Rwanda nk’Umuyobozi wa mbere wa Isiraheli usuye umugabane w’Afurika ku hatangira intambara na Hamas tariki ya 7 Ukwakira 2023.
Ibiro bya Perezida Isaac Herzog byatangaje ko azamara igihe mu Mujyi wa Kigali, aho agomba kugirira ibiganiro n’abayobozi mu bihugu bitandukanye byo ku Isi baje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka, bishingiye kuri Depolomasi.
Perezida Isaac kandi yifitanyije n’abandi bayobozi benshi mu bihugu bitandukanye, barimo Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga itandukanye, mu bikorwa byakurikiye itangizwa ry’icyumwero cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka 30.
Perezida Isaac yitezweho kugira umuhuro n’abo bayobozi kandi agomba kugaragaza ashize amanga ko hakenewe umutekano ndetse no kwamagana ubugome ndengakamere bukorwa n’umutwe wa Hamas kuva mu mezi 6 ashize.
Bivugwa ko muri ubwo bugome Hamas ikora, harimo kwica abagore n’abana ndetse n’abageze mu zabukuru, bityo Herzog yiteguye kuganira n’abandi bayobozi ku birebana no kurwanya iterabwoba ku Isi hose.
Uruzinduko rwa Perezida Herzog bwakurikiye ubutumire bwa Perezida Kagame.