Urubanza rwa Charles Onana ni isomo ku bahakana bakanapfobya Jenoside
Mu Mahanga

Urubanza rwa Charles Onana ni isomo ku bahakana bakanapfobya Jenoside

KAYITARE JEAN PAUL

October 13, 2024

Umunyamategeko Me Gisagara Richard avuga ko urubanza ruregwamo Charles Onana Umunya-Cameroun ufite n’Ubwenegihugu bw’u Bufaransa ukurikiranyweho icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ruzabera abantu bose isomo by’umwihariko abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri we ni ukubumvisha ko n’umuntu umeze nka Charles Onana ushyigikiwe n’abantu batoroshye mu Bufaransa, na we yaburanishijwe kandi ngo afite icyizere ko icyaha kizamuhama.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye Televiziyo Rwanda nyuma yo kurangiza iburanisha ry’urubanza Onana yarezwemo i Paris mu Bufaransa.

Urubanza rwaranzwe n’ubukangurambaga bwakozwe bituma rwitabirwa n’abanyekongo benshi cyane. Onana yaje aherekejwe n’abamucungira umutekano 3 bamugendaga iruhande igihe cyose.

Me Gisagara avuga ko byari bimeze nk’ikinamico kuko ngo Onana yavugaga ko afite ubwoba.

Mu batangabuhamya Onana yitwaje harimo hafi Etat Major yose ya Turquoise nkuko Me Gisagara yabikomojeho.

Me Gisagara yasobanuye ko igitabo Charles Onana yanditse akurikiranyweho, ari icyitwa ‘Rwanda, La verité sur l’opération Turquoise: quand les archives parlent.’ Ni igitabo yanditse mu 2019 ariko ikirego gitangwa mu 2021. Ni mu gihe urubanza nyirizina rwatangiye tariki 07 Ukwakira 2024.

Onana akurikiranyweho kubera ibyo yanditse muri icyo gitabo ntabwo akurikiranyweho igitabo cyose. Ku rundi ruhande akurikiranyweho kubera ingingo 19 yanditse ziri muri kino gitabo.

Ati: “Ikirego ni uguhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni cyo cyaha yari akurikiranyweho.”

Me Gisagara avuga ko ikirego cyatanzwe n’amashyirahamwe menshi arimo; Communauté Rwandaise de France, Association Ibuka, Survie, Ligue de Droit de l’Homme aho buri shyirahamwe ryari rifite umunyamategeko urihagarariye.

Charles yaburanye yunganiwe mu gihe n’inzu y’ibitabo na yo yajyanwe mu rukiko.

Me Gisagara agira ati: “Mu Bufaransa iyo ibyanditswe mu gihe biteye ikibazo bigakurikiranwa, icyo gihe hakurikiranwa uwagitangaje n’uwacyanditse.”

Avuga ko abo Onana yitwaje bose bahuje imyumvire na we kuko bose bahuriye ku gushakira izina Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bavuga ko ari ubwicanyi bwakozwe hagati y’ubwoko bw’abahutu n’abatutsi. Ni abantu bavuga ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Akomeza agira ati: “Muri make simbona ko hari icyo bamufashije kubera ko ni abantu bavuga nka we, ni abantu na bo bapfobya nubwo bwose birwanaho bavuga ngo ntabwo bahakana Jenoside ariko bose ni abantu bayishakira ubusobanuro.

Ni abantu bashaka kuvuga ko bwari ubwicanyi hagati y’Abahutu n’Abatutsi, abantu bavuga ngo ibyo byose byatewe n’uko indege yahanutse, iyo indege ya Habyarimana idahanuka ntabwo Jenoside yarikubaho… Muri make abo bantu baje kumushyigikira nta kintu kinini bamumariye.”

Abitabiriye urubanza bavuga ko hari abanyarwanda Onana yasabye ko baza kumushinjura ariko akomeza guhakana icyaha akurikiranyweho.

Impande zombi zaraburanye, ubushinjacyaha bufata ijambo ariko ntibwasaba ibihano ahubwo buvuga ko urukiko ari rwo rwazagena ibihano rushaka ariko nanone busaba ko icyaha kimuhama.

Urukiko rwanzuye ko ruzafata icyemezo ku itariki 09 Ukuboza 2024.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA