Urubanza rw’umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement wagombaga kuburana mu mizi mu rukiko Rukiko rukuru yongeye gusubisukirwa urubanza hatangazwa ko umushinjacyaha atabonetse.
Ni urubanza rwari rwitezwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026 saa tatu za mu gitondo Rukiko Rukuru rwa Kigali ruherereye i Nyamirambo, bitangazwa ko rwasubitswe bitewe n’uko Umushinjacyaha atari ahari.
Ku wa 15 Nzeri 2026 na bwo DC Clement yari yitabye uru Rukiko Rukuru rwa Kigali ariko ntiyabasha kuburana mu mizi bitewe n’uko Umushinjacyaha wateguye dosiye ye atari yitabiriye iburanisha.
Ku wa 30 Mata 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwategetse ko DC Clement akurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Niyigaba Clement ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo, maze ku wa 2 Gicurasi 2026 ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.
Ku wa 27 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bwe, bityo rwemeza ko akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana urubanza mu mizi.
Mbere y’aho, mu iburanisha ryo ku wa 27 Mata 2026, DC Clement yari yemeye ibyaha akurikiranyweho, anasaba imbabazi. Yagaragaje ko ibikorwa yakoze byatewe n’umujinya yari afite nyuma yo kubona ishuri yari yarubakanye n’undi muntu risenywa.
Kugeza ubu igihe urubanza rwimuriwe cyangwa ruzasubukurwa ntabwo cyatangajwe.
DC Clement akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, ndetse no gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi bo mu nzego za Leta.