Urubanza ruregwamo Shema Arnould uzwi nka Dj Toxxyk yagombaga kubaranamo ifungwa n’ifungurwa ry’agaganyo rwasubitswe kubera ko yagaragaje ko atiteguye kuburana, rwimurirwa mu cyumweru gitaha.
Ni umwanzuro wafashwe n’ubushinjacyaha nyuma y’uko Dj Toxxyk n’abamwunganira bari basabye ko rwasubikwa kubera ko batari biteguye kuburana bitewe nuko bahawe dosiye batinze bityo ntibabona umwanya wo kuyisoma.
Mu gitondo cyo kuri uyu Wa Gatatu tariki 07 Mutarama 2026 ni bwo Dj Toxyk yagejejwe ku rukiko rwibanze rwa Nyarugenge aho yagombaga kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Ubwo yari ageze imbere y’inteko iburanisha perezida w’inteko ibiranisha yamusabye kuvuga neza amazina ye ndetse n’ibindi bimuranga harimo aho atuye.
Perezida w’inama iburanisha kandi yamubajije ku bijyanye n’uko yaba yarahanye gatanya n’uwo barushinze byagaragaraga muri dosiye byari bihabanye n’ibyo yavuze by’uko ari ingaragu mu gusubiza Dj Toxxyk yagize ati: “Mfite umwana gusa.”
Nyuma yaho yabwiwe ko aregwa ibyaha bine icyakora asubiza ko atiteguye kuburana kuko atabonye igihe gihagije cyo kwitegura.
Dj TOXXYK wari ufite abamwunganira babiri barimo Marie Josée Uwamahoro na Me Utazirubanda bose bagaragaje ko babahaye Dosiye y’urubanza tariki 05 Mutarama 2025 bakayibona tariki 06 Mutarama 2026 bityo batabonye umwanya uhagije wo kuyisoma no kuyiganiraho n’umukiriya wabo kandi bafite izo nshingano ndetse banemererwa n’itegeko.
Umushinjacyaha mukuru yagaragaje ko Dj Toxxyk yemerewe ubutabera bityo icyo gihe bagihabwa.
Ati: “Hano duhagarariye intumwa za rubanda kandi ziharanira ko abaturage bahabwa ubutabera kandi na Shema Arnould arabwemerewe, ndetse n’amategeko arabimwemerera icyo gihe yagihabwa.”
Perezida w’inteko iburanisha yatangaje ko urubanza rwa Dj Toxxyk rwimuwe akabanza akitegura, ati: “Nyuma yo kumva ikifuza cy’uregwa n’abamwunganira ndetse n’ubushinjacyaha urubanza rwa Shema Arnould uzwi nka Dj Toxxyk rwimuriwe tariki 14 Mutarama 2026, ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge saa 9:00 za mugitondo.”
Shema Arlnoud yatawe muri yombi tariki 21 Ukuboza 2025 nyuma yo gukora impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk ahita acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.
Abajijwe kuri iki kibazo, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro na RBA, yavuze ko iyi mpanuka yaturutse ku mahitamo mabi DJ Toxxyk yakoze.
Ati “Utanze urugero rw’uwagonze umupolisi, uriya mupolisi ntabwo bari basangiye ariko ndibaza nawe aho ari ubu ntabwo anezerewe n’umuryango we ntabwo wishimiye, wenda umubajije uti wakabaye wifuza kuba uri hano yavuga ati oya, ariko hari amahitamo yakoze atari meza, yaranyoye arangije ajya mu kinyabiziga.”Yakomeje avuga ko ibyabaye uyu mugabo yashoboraga kubyirinda.
Ati “Byari bihagije ko abwira inshuti ati uyu munsi ndeba uko meze, ikinyabiziga reka ngisige hano, ntwara mu rugo nduhuke, nimbyuka ndaza mfate ikinyabiziga cyanjye, cyane ko n’aho yari ari hari umutekano, yari gusiga ikinyabiziga akaza akagisanga nta kibazo.”
Itegeko riteganya ko umuntu wese wica undi bimugwiririye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu kuva ku bihumbi 500Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.
