Urubanza rw’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy rwasubitswe
Ubutabera

Urubanza rw’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy rwasubitswe

MICOMYIZA BARINDA FIDELE

October 14, 2026

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rw’ubujurire Ubushinjacyaha buregamo umunyamakuru Ndambendore Valens, uzwi nka Ndahiro Valens Papy, gutukana mu ruhame, rukazasubukurwa ku wa 26 Ukwakira 2026.

Ni icyemezo cyafashwe ku wa 14 Ukwakira 2026, nyuma y’uko uregwa asobanuriye inteko iburanisha ko umwunganizi we mu mategeko atashoboye kwitabira iburanisha kubera uburwayi.

Iburanisha ryari riteganyijwe saa tanu za mu gitondo, aho ababuranyi bari bitabiriye, ariko Ubushinjacyaha bukaba butari bufite dosiye y’urubanza.

Ibyo byatumye umushinjacyaha asohoka mu cyumba cy’iburanisha cya kabiri, ajya kubaza mugenzi we wari mu cyumba cya gatatu niba afite dosiye ya Ndambendore Valens, igikorwa cyatwaye iminota igera ku icumi.

Nyuma y’uko umushinjacyaha agarutse, abahagarariye Ndacyayisenga Matherne babwiye urukiko ko mu gihe Ndambendore Valens yaba adafite umwunganizi, iburanisha ryakabaye risubikwa.

Valens Papy yavuze ko umwunganizi we yarwaye

Ubwo yahabwaga umwanya wo kugira icyo abwira inteko iburanisha yari igizwe na Perezida n’umwanditsi, Ndambendore Valens yavuze ko umwunganizi we yari yaje, ariko ageze mu nzira akumva arwaye, bikaba byaramusabye kujya kwivuza. Yongeyeho ko mu kwivuza yahawe icyemezo cyo kuruhuka iminsi ine, kugeza ku wa 18 Ukwakira 2026.

Perezida w’inteko iburanisha yabajije Ubushinjacyaha niba hari icyo bwongeraho kuri icyo kibazo, buvuga ko amategeko ateganya ko uregwa ashobora kuburana yunganiwe.

Nyuma y’ibyo bisobanuro, urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha, rishyiraho indi tariki ya 26 Ukwakira 2026 saa tatu za mu gitondo.

Ndambendore Valens akurikiranyweho ibyaha byo gutukana mu ruhame no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwaramugize umwere kuri ibyo byaha, ariko Ubushinjacyaha bujuririra icyo cyemezo nk’uko amategeko abiteganya.

Urubanza rukomeje kuburanishwa mu rwego rw’ubujurire, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzasuzuma ubujurire bw’Ubushinjacyaha.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA