Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse iburanisha ry’ubujurire bw’umunyamideli Moses Turahirwa ujurira ku gihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ukuboza 2025, ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere ariki 16 Gahsyantare 2026, kubera ko atari yiteguye kuburana bitewe n’uko aribwo yari agihura n’umwunganizi we yavugaga ko ari mushya.
Turahirwa yatakambye asaba umwanya uhagije wo kuvugana n’umwunganira mu mategeko kubera ko uwo yari asanganywe yamuhinduye kandi kubera impamvu z’uburwayi atagize agira igihe cyo guhura nawe dore ko yanagazaga ko aribwo akimubona.
Yanavuze ko uwari umwunganizi we mbere, Irene Bayisabe, atari agishoboye gukomeza kumuburanira muri uru rubanza.
Turahirwa n’umwunganizi we basabye urukiko gusubika iburanisha kugira ngo bahabwe umwanya uhagije wo kwitegura ubujurire afatanyije n’itsinda rishya rimwunganira mu mategeko.
Mu rubanza ruheruka Turahirwa yahamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi no guhimba inyandiko. Urukiko rwamuciye ihazabu ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw 2,000,000) nyuma yo kumuhamya ibyaha.
Nyuma yo gutega amatwi Turahirwa n’umwunganizi we mushya, ubushinjacyaha ntibwanyuranyije n’icyo cyifuzo, bwemera ko uregwa ahabwa umwanya wo kuganira n’umwunganizi we mbere y’uko iburanisha rikomeza.
Turahirwa yari asanzwe yunganirwa na Me Irene Bayisabeavuga ko yari atagishoboye kumwunganira akamusimbuza Me Mukeshimana Albertine atigeze abona umwanya wo kuganira na we.
Urukiko rwanzuye ko Turahirwa ahawe amahirwe yo gutegura ubujurire bwe, rufata icyemezo cyo gusubika iburanisha urubanza rukakomeza tariki 16 Werurwe.
