Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, agaragaza ko gahunda mu iburanisha, ari uko urubanza rwinjiye mbere ari rwo ruba rugomba kuburanishwa mbere, nubwo ngo kutaburanishwa mbere hari igihe bidaturuka ku mpamvu z’Urukiko.
Yabigarutseho ku wa 31 Ukwakira, mu biganiro yagiranye n’abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko ziri mu ifasi y’Urukiko Rukuru urugereko rwa Musanze.
Hagaragajwe ko mu Rukiko rwisumbuye rwa Musanze, hari imanza 1 499, aho imanza z’ibirarane zigera ku 1 096.
Mukantaganzwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, avuga ko ingamba zafashwe zo kugabanya ibirarane mu nkiko, bazitezeho gutanga umusaruro.
Ati: “Hafashwe ingamba kuva kera ko nta manza z’ibirarane zigomba gutinda mu nkiko, ni yo mpamvu mwabonye muri raporo batanga, bagenda batanga ibirarane bafite umwaka ku mwaka.
Ziriya manza za cyera mwabonye ko ari nke cyane zo mu 2022. Ziriya manza, ni zo baheraho bakazirangiza kuko n’ubundi gahunda mu iburanisha ni uko urubanza rwinjiye mbere ruba rugomba kuburanishwa mbere.
Hari igihe bidaturuka ku mpamvu z’urukiko, bigaturuka ku mpamvu z’ababuranyi hakagenda habaho isubikwa, ibyo rero bigatera gutuma imanza zisigara inyuma, hakaburanishwa izindi.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asobanura ko urubanza rwose rumaze amezi atandatu rutaraburanishwa rufatwa nk’ikirarane.
Agira ati: “Ubundi amezi atandatu si igihe kirekire ariko hagamijwe gutanga serivisi yihuse mu bucamanza, twihaye iyo ntego tubigendereye kugira ngo abacamanza bacu bajye bacira abaturage imanza ku buryo bwihuse aho kugira ngo turindire ayo mezi 6.”
Bimwe mu bibazo byagaragajwe mu biganiro yagiranye n’abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko ziri mu ifasi y’Urukiko Rukuru urugereko rwa Musanze, birimo ko uru Rukiko rufite imanza 1 214, aho 95% ari nshinjabyaha, mu gihe 5% ari mbonezamubano.
Uru rukiko kandi muri izo manza z’ibirarane rufite, izigera kuri 585 zibarwa kuva mu 2022. Imanza 97% muri izo, ni iz’inshinjabyaha naho 3% zisigaye zikaba imbonezamubano.
Ibyaha byiganje muri izi manza zararanye, ni izijyanye n’ibiyobyabwenge, gusambanya abana, ubujura, ubwicanyi no gukubita no gukomeretsa.