Urubanza rw’u Rwanda n’u Bwongereza rurasomwa bitarenze 2026
Ubutabera

Urubanza rw’u Rwanda n’u Bwongereza rurasomwa bitarenze 2026

Imvaho Nshya

March 29, 2026

Umwanzuro ku rubanza u Rwanda rwaremezo u Bwongereza ku kutubahiriza amasezerano ibihugu byombi byagiranye ashingiye ku bimukira, Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza (Permanent Court of Arbitration – PCA) rukorera i La Haye mu Boholandi rwavuze ko uyu mwanzuro uzatangazwa ku wa 15 Gicurasi 2026.

Itariki yatangajwe nyuma y’uko impande zombi zumviswe mu rubanza rwabaye kuva ku itariki 18-20 Werurwe 2026, nk’uko bigaragara mu nyandiko y’Urukiko incamake n’amatariki yaranze urubanza.

Leta y’u Rwanda yareze u Bwongereza tariki 24 Ugushyingo 2025, u Bwongereza bwiregura ku wa 12 Ukuboza 2026, ku rubanza bwarezwemo n’u Rwanda.

Urukiko rwatangiye gukurikirana ikirego ku itariki 6 Mutarama 2026, mu gihe tariki 27 Mutarama, u Rwanda rwari rwatanze umwanzuro warwo muri urwo rukiko ku kirego rwari rwatanze, u Bwongereza nabwo buhita butanga umwanzuro wo kwiregura.

Nk’uko bisanzwe bigenda mu manza, u Rwanda rwagize icyo ruvuga kuri uwo mwanzuro w’ubwiregure bw’u Bwongereza ku wa 5 Werurwe 2026.

Habaye inama ntegurarubanza yari igamije kunoza uburyo impande zombi zizitwara mu rubanza ndetse buri ruhande rusabwa gutanga ibimenyetso n’abatangabuhamya bashyigikira ibyo ruvuga.

Urubanza rwatangiye ku wa 18 Werurwe 2026, u Rwanda ruhagarariwe n’itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, mu gihe u Bwongereza bwari buhagarariwe n’abayobowe na Dr. Tamsin Stubbing umuyobozi muri Minisiteri y’Umutekano Imbere mu Gihugu.

Urukiko rwatangaje ko nyuma yo gufata icyemezo, impande zombi zizagira umwanya wo kugisuzuma no kureba niba hari ibyakosorwa birimo nk’amakosa y’imyandikire mu gihe cy’iminsi 10 impande zombi ziba zifite, na byo byakwemezwa bigakorwa bitarenze mu minsi 30.

Mu iburanisha, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja, yasobanuye ko ibihugu byombi byagiranye amasezerano agamije gufasha abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije amategeko kubera ko bwabonaga u Rwanda nk’igihugu cyiza mu bijyanye no kwita ku buzima bw’impunzi n’abimukira.

U Rwanda ruvuga ko mu nyandiko zo muri Kamena 2024, u Bwongereza bwemeye gutanga miliyoni 50 z’ama-pound muri Mata 2025 n’izindi miliyoni 50 z’ama-pound muri Mata 2026, binyuze mu kigega cyiswe Economic Transformation and Integration Fund (ETIF).

Izi nshingano ntizigeze zikurwaho mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe u Bwongereza bwarenze ku masezerano y’imari kubera ko butatanze ayo mafaranga nk’uko byari byarateganyijwe.

U Bwongereza ntibuhakana ko izo nshingano zari ziri mu masezerano yo muri Kamena 2024.

Icyakora, icyo bwisobanuraho ni uko mu Ugushyingo 2024, nyuma y’ibiganiro byabayeho hagati y’impande zombi, bumvikanye ku ivugururwa ry’amasezerano rifite agaciro k’amategeko, aho u Rwanda rwemeye kureka kwishyurwa ya mafaranga ya ETIF yagombaga gutangwa muri Mata 2025 no muri Mata 2026.

Nyamara nubwo u Bwongereza buvuga ko nta mafaranga yari asigaye agomba kwishyurwa u Rwanda. U Rwanda rwifuza ko u Bwongereza bwasaba imbabazi ku kwica nkana amasezerano no kutubahiriza inshingano zabwo uko bwari bwabyiyemeje.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA