Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubukemurampaka (Permanent Court of Arbitration – PCA), rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, rwatangiye kumva urubanza “CPANo. 2025‑45” hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, rukaba rushingiye ku masezerano y’abasaba ubuhungiro u Rwanda rwagombaga kwakira bava mu Bwongereza atarigeze ashyirwa mu bikorwa.
Ni urubanza rwatangiye kuri uyu wa Gatatu, rukazamara iminsi itatu, kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Werurwe 2026.
U Rwanda rwatangije uru rubanza muri 2025, hashingiwe ku masezerano yiswe ‘Migration and Economic Development Partnership (MEDP)’, yashyizweho umukono mu 2024 n’ibihugu byombi.
Mu kirego, u Rwanda ruvuga ko u Bwongereza butubahirije inshingano bwiyemeje muri ayo masezerano. Urukiko rugizwe n’abacamanza babiri ari bo Dr. Mohamed Abdel Wahab, watanzwe n’u Rwanda na Judge Joan Donoghue, watanzwe n’u Bwongereza.
Ku wa 19 Mutarama 2026, hashyizweho gahunda y’ibikorwa by’uru rubanza. Kumva impande zombi byatangiye kuwa 18 bikaba biteganyijwe ko bizarangira kuwa 20 Werurwe 2026.
Aya masezerano yagejeje ibihugu byombi mu rubanza ateye ate?
Aya masezerano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda icyo gihe, Dr Vincent Biruta, hamwe n’uwari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Priti Patel i Kigali ku wa 14 Mata 2022.
Yari agamije kurengera impunzi n’abimukira. Mu ngingo zimbitse, u Rwanda rwagombaga kujya rwakira impunzi n’abimukira baturutse mu Bwongereza.
Binyuze mu nyandiko z’ubwumvikane zishingiye kuri dipolomasi zasinywe muri Kamena 2024, ku bijyanye n’amafaranga yo kwifashisha mu kwakira impunzi n’abimukira mu kuzifasha kwinjira mu buzima busanzwe ndetse no kwiteza imbere mu by’ubukungu bwazo, u Rwanda rushinja u Bwongereza kutubahiriza inshingano zabwo ziri muri ayo masezerano.
Muri ayo masezerano, hari hateganyijwe ko hazatangwa amafaranga mu by’ibyiciro bibiri, kimwe gifite agaciro ka miliyoni 50 z’Amapawundi (Amafaranga akoreshwa mu Bwongereza). Icya mbere cyari gutangwa muri Mata 2025 icya kabiri kigatangwa muri 2026, gusa u Rwanda ruvuga ko hatanzwe icyiciro kimwe gusa.
U Rwanda ruvuga ko ubwo habagaho impinduka mu butegetsi bw’u Bwongereza muri 2025, Guverinoma nshya y’u Bwongereza yatangaje ko ihagaritse ayo masezerano kuko ngo yakozwe hadakurikijwe inzira zemewe n’amategeko. Aya masezerano yari ateganyijwe kuzamara imyaka 5.
Impamvu uru rubanza rufatwa nk’izikomeye mu mateka y’Isi
Uru rubanza ni rumwe mu manza nke zabayeho zifitanye isano n’amasezerano ajyanye n’impunzi n’abimukira hagati y’ibihugu. Icyemezo kizafatwa gishobora guhindura ububanyi n’amahanga hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, ndetse kikazaba isomo ku bindi bihugu bishobora kuzagirana amasezerano afitanye isano n’aya.
Uru rubanza kandi rugaragaza uko ibihugu bishaka guhuza politiki z’abimukira n’inshingano mpuzamahanga zo kurengera impunzi bigomba kwitwara mu kubahiriza no gushyira mu bikorwa bene ayo masezerano.
Mu Bwongereza, abamagana iyi gahunda bavuga ko ari uguhunga inshingano ziri mu Masezerano y’impunzi ya 1951 ndetse ko no kwica nkana amasezerano hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano kandi yakomeje kunengwa n’amashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu, inzego z’ubucamanza mu Bwongereza ndetse n’abakurikiranira hafi amategeko mpuzamahanga cyane cyane agenga impunzi.
Mu gihe bamwe bavuga ko ari ugushaka kwikiza inshingano zo kwita ku mpunzi, abashyigikiye aya masezerano bo bemeza ko yari uburyo bwiza bwo guhangana n’ikibazo cy’abimukira.
Ku ruhande rw’u Rwanda, rwagaragaje neza ko rwiteguye kwakira abimukira mu buryo bwubahirije amategeko, kandi rwagaragaje ubushobozi bwo kubikora ndetse ibikorwa byinshi byari byaramaze gukorwa mu kwitegura kwakira abazaza ku ikubitiro.
Uru rubanza kandi ni uburyo bwo kwerekana ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza amategeko mpuzamahanga, kandi rukaba umufatanyabikorwa wizewe mu gushakira umuti ibibazo by’abimukira.
Kuwa 18 Werurwe 2026, u Rwanda ruratanga ibisobanuro byarwo bya mbere naho u Bwongereza bukazatanga ibyabwo ku wa 19 Werurwe 2026. Ku munsi wa nyuma w’urubanza tariki ya 20 Werurwe, impande zombi zizatanga ibisobanuro byo gusubiza ku byo zabajijwe n’abacamanza.
Muri uru rubanza itsinda ry’u Rwanda rihagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel.
Imbere y’urukiko, Dr. Ugirashebuja yavuze ko u Rwanda rufitanye isano ya bugufi n’abantu basaba gucungirwa umutekano ku butaka bushya. Ati: “Abanyarwanda benshi babaye mu buhunzi. Ubu bunararibonye bwayoboye Politiki za Guverinoma y’u Rwanda ku birebana no kwita ku bimukira n’abasaba ubuhungiro.”
Yavuze ko u Rwanda rwafashije u Bwongereza mu gushyiraho politiki yo guhagarika abimukira batanyura mu nzira zubahirije amategeko.
Yavuze kandi ko u Bwongereza na bwo bwaherekeje u Rwanda mu kunoza ubushobozi bwarwo bwo kwakira no gufasha abasaba ubuhungiro kwisanga mu muryango nyarwanda.
Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda ivuga ko ibihugu byombi byari byemeranyije, binyuze mu nyandiko z’ubwumvikane zishingiye kuri dipolomasi zasinywe muri Kamena 2024, ku bijyanye n’amafaranga yo kwifashisha mu kwakira impunzi no kuzifasha kwinjira mu buzima busanzwe no kwiteza imbere.