Urubyiruko ruba muri Afurika y’Epfo rwanyuzwe n’iterambere ry’u Rwanda 
Uburezi

Urubyiruko ruba muri Afurika y’Epfo rwanyuzwe n’iterambere ry’u Rwanda 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 5, 2025

Itsinda rya mbere ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo ryatangiye uruzinduko rw’iminsi 10 mu Rwanda, rwanyuzwe no gusanga igihugu bakomokamo gitera imbere ku buryo bw’intangarugero. 

Iryo tsinda ryageze i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ukwakira 2025, muri urwo ruzinduko rwateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa. 

Kazenga Rukundo, ni umwe mu bagize urwo rubyiruko bagaragaje uburyo bishimiye gusura u Rwanda bwa mbere, bagasanga rukomeje intambwe ishimishije mu iterambere.

Ati: “Uburyo Abanyarwanda bamaze gutera imbere, ni ikintu cyiza, si ikintu ubona buri munsi mu bindi bihugu. U Rwanda rukwiye guterwa ishema na cyo.”

Iyi gahunda yitezweho guha urwo rubyiruko ubunararibonye bw’aho bakomoka bikanabafasha kurushaho gusobanukirwa n’amateka, umuco n’impinduka zigaragara mu iterambere rya gakondo yabo. 

Biteganyijwe ko abitabiriye uru rugendoshuri bazatahana ubumenyi n’ubuhamya bunyuranye bazasangiza imiryango baturukamo ituye muri Afurika y’Epfo. 

Abagize iryo tsinda ni abanyeshuri n’urubyiruko rw’abakozi bari hagati y’imyaka 16 na 35 y’amavuko, aho abenshi muri bo ari bwo bwa mbere bageze mu Rwanda. 

Uru rugendoshuri rwiswe “RCA-ZA Youth Connection Tour” rushimangira imbaraga Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu gukorana n’ababa muri (Diaspora) nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kugera kuri Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere (NST2), no kurushaho kwimakaza ubumwe mu gihugu. 

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko, urwo rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yambuye ubuzima abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Si ubwa mbere urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga rwitabiriye iyo gahunda kuko baje bakurikira abavuye i Burayi, Canada no mu bindi bice by’Isi, by’umwihariko hakaba n’abaturutse muri Repubulika ya Santarafurika mu mwaka ushize. 

Iri tsinda rikomje kwigira ku mateka y’u Rwanda n’uko rwiyubatse mu myaka 31 ishize

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA