Urubyiruko rugiye kwitabazwa mu bajyanama b’ubuzima
Ubuzima

Urubyiruko rugiye kwitabazwa mu bajyanama b’ubuzima

KAYITARE JEAN PAUL

May 7, 2024

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yatangaje ko urubyiruko rugiye kwitabazwa mu bajyanama b’ubuzima na bo bakora imirimo y’ubukorerabushake mu guteza imbere ubuzima.

Byatangajwe na Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah Jean Nepo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024 muri BK Arena, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka icumi urubyiruko rw’abakorerabushake rumaze rukora ibikorwa biteza imbere igihugu.

Ibirori byo kwizihiza imyaka icumi byitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma, abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, urubyiruko ruri mu nzego z’umutekano RDF, RNP, RCS n’Urwego rwa DASSO ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 7,500 rwaturutse hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko mu gihe cya Covid-19 urubyiruko rw’abakorerabushake rwitwaye neza rugashyira abantu ku murongo muri gare bityo rukaba rwarerekanye ko ruhari kandi rubishimirwa na na Perezida wa Repubulika.

Biturutse ku ruhare mu iterambere ry’igihugu, Dr Utumatwishima yavuze ko hari gahunda yo gushyiraho abajyanama b’ubuzima bihariye b’urubyiruko.

Yagize ati: “Minisiteri y’Ubuzima irateganya ko gushyiraho abajyanama b’ubuzima b’urubyiruko. Nabajije Minisitiri nti ‘bimeze bite’, ambwira ko tuzakuramo agatike gatubutse.”

Ubusanzwe abajyanama b’ubuzima bifashishwa mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara mu baturage ku rwego rw’amasibo n’imidugudu, bagahabwa amahugurwa n’ubumenyi bikenewe ngo bafashe abaturage.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwagiye rugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iterambere nko gufasha abatishoboye, kubakira inzu abatishoboye, gukora ubukangurambaga mu kurwanya indwara z’ibyorezo, kurengera ibidukikije n’ibindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA