Urubyiruko ruhanze amaso imbuga nkoranyambaga
Ikoranabuhanga

Urubyiruko ruhanze amaso imbuga nkoranyambaga

Imvaho Nshya

November 19, 2025

Urubyiruko rurenga 1 000 rukorera ku miyoboro ya YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga rwibumbiye mu itsinda ‘Smart250 Academy’ rutangaza ko ruhanze amaso imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kugera ku nzozi z’iterambere zarwo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bemeranyije kuzikoresha neza bazibyaza umusaruro ariko no kwirinda icyatera icyasha ikoranabuhanga Leta y’u Rwanda yashoyemo agatubutse.

Byagarutsweho mu biganiro byahurije hamwe abahanga mu guhanga udushya, mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisigara mu Mujyi wa Kigali, mu mpera z’icyumweru gishize.

Fred Nyaruzi umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yabwiye Imvaho Nshya ko icyo ahanze amaso ari imbuga nkoranyambaga kuko azibonamo umusaruro uzamutunga we n’umuryango we.

Ati: “Izi mbuga nkoranyambaga nkoresha yaba Instagram, facebook, X, YouTube na LinkedIn ngomba kuzibyazamo umusaruro kandi nkatera imbere.

Ikindi ni uko nzazikoresha mu kugaragaza isura nziza y’igihugu cyanjye kuko kiba cyashoye byinshi mu ikoranabuhanga ngo natwe turibyaze umusaruro.”

Abihuriraho na Murungi Joy uvuga ko icyerekezo cy’iterambere rye akibona mu gukoresha imbuga nkoranyambaga kandi neza.

Onesphore Dukuze na Biggy Shalom, umuhanzi akaba n’umuhanga mu gucunga imbuga nkoranyambaga banandika inkuru ‘Content Creators’ bavuga ko mu mikorere y’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bakwiye kwirinda ugushyamirana cyane bijya bibaho ku mbuga nkoranyambaga.

Ubuyobozi bwa Smart250 Academy, buvuga ko hari uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga, aho abafite YouTube basabwa gukoresha ubwenge buhangano (AI) kugira ngo bongere ireme n’imikorere y’ibyo bakora.

Buvuga ko hari uburyo bufasha abakoresha imiyoboro ya YouTube kwirinda ko iyo miyoboro yasibwa.

Smart250 Academy ni urubuga rugamije kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubwenge buhangano n’uko bwabyazwa umusaruro mu buryo bwa kinyamwunga.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere Ubwenge buhangano.

Muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, aho u Rwanda ruzashoramo ingengo y’imari ya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI ikoreshwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Inyigo yakurikiye ishyirwaho ry’iyo politiki yerekanye ko u Rwanda rwakunguka arenga miliyari 589 Frw mu gihe ikoranabuhanga rya AI ryaba rishinze imizi mu nzego zinyuranye.

Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga yo guteza imbere ikoranabuhanga, Transform Africa Summit 2025 (TAS2025), Perezida Kagame yavuze ko AI yitezweho kongera 5% ku musaruro mbumbe w’u Rwanda.

Onesphore Dukuze umuhanga mu gucunga imbuga nkoranyambaga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA