Abanyeshuri 131 basoje amashuri yisumbuye bari mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu cyiciro cya kabiri cy’itorero ‘Imbuto Zitoshye’ basabwe guhangana n’abasebya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga.
Byagarutsweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro, mu gutangiza icyiciro cya kabiri cy’iryo torero, asaba urubyiruko kwitwara nk’intore z’ukuri ziharanira kumenya amahame y’ubunyarwanda no guhangana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya Igihugu.
Yavuze ko n’ubwo abo banyeshuri bize amasomo anyuranye, hari icy’ingenzi cy’inyongera ari cyo indangagaciro n’ubupfura, by’umwihariko mu bihe ikoranabuhanga rikoreshwa nabi n’abashaka kwangisha amahanga u Rwanda.
Yagize ati: “Ushobora kuba warize amashuri menshi ariko udafite indangagaciro ntacyo wageraho. Twifuza urubyiruko rukura rufite umutima ukunda Igihugu, uruharanira kurinda u Rwanda no kuruteza imbere.”
Umunyamabanga wa Imbuto Foundation, Christa Umuhoza, yashimiye abitabiriye iki cyiciro cya kabiri kigizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri barangije ayisumbuye bagiye kwinjira muri kaminuza. Yavuze ko abagera ku 1 000 bamaze gufashwa na Imbuto Foundation mu bihe bitandukanye, naho 131 akaba ari bo bari mu itorero
Umuhoza yanagejeje ku rubyiruko ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame, bwibutsa abo banyeshuri ko ubumenyi bw’amashuri bugomba kuzuzwa n’amasomo y’uburere mboneragihugu, amateka y’u Rwanda, indangagaciro za kirazira n’uburyo bwiza bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Urubyiruko rukeneye kumenya igihugu cyarwo, kukirinda no kugihesha agaciro. Tuzakomeza kubaba hafi kuko u Rwanda rubakunda kandi rubatezeho byinshi.”
Mukamisha Ester wo mu Karere ka Nyagatare, umwe mu rubyiruko rwitabiriye aya masomo; yavuze ko yiteze kungukira byinshi muri iri torero by’umwihariko ubumenyi ku mateka y’u Rwanda.
Yagize ati: “Nditeguye guhangana n’abasebya u Rwanda. Abakoresha imbuga nkoranyambaga barirengagiza ibyo igihugu cyagezeho, ariko twe tuzabereka ukuri dushingiye ku ndangagaciro zacu.”
Ngamije Valentin wo mu Karere ka Ruhango na we yagize ati: “Abenshi mu basebya u Rwanda bibasira Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame bagamije gusenya igihugu cyacu. Muri aya masomo tuzigishwa uburyo bwo kubanyomoza mu kinyabupfura, tugashyira imbere ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.”
Yongeraho ko amasomo y’Itorero ari inyongera ikomeye mu kumenya indangagaciro zirimo gukunda Igihugu, ubupfura no kwitanga.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kurinda isura y’igihugu, arusaba gufata amasomo neza, bakazayasakaza no kuri bagenzi babo mu miryango baturukamo.
Yagize ati: “Uvuga nabi u Rwanda aba arwanze n’Abanyarwanda. Turasaba urubyiruko guhangana n’ababikora ku mbuga nkoranyambaga, rukoresheje ukuri n’ibimenyetso bifatika. Kandi ikoranabuhanga mudakwiye kurikoresha mu gusubiza ibitekerezo bibi gusa, no kuribyaza umusaruro mu kwihangira imirimo no kwiteza imbere.”
Yasabye kandi urubyiruko gutanga umusanzu mu muhigo wo gutera ibiti miliyoni ebyiri mu Karere ka Burera, buri ntore ikaba yasabwa gutera nibura ibiti bibiri, gukangurira bagenzi babo gukunda ishuri no guhangana n’imirire mibi n’igwingira.
Itorero Imbuto Zitoshye rikomeje kuba ihuriro ry’amasomo ategurirwa urubyiruko kugira ngo rukure rufite ubumenyi bwisumbuyeho ku gihugu cyarwo cy’u Rwanda, rugire uruhare mu kururinda no kuruteza imbere mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kuba intwaro ikoreshwa n’abashaka kurusebya.
Abitabiriye aya masomo bose uko 131, bazamara icyumweru mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba biga amateka yaranze u Rwanda, kirazira z’umunyarwanda n’ibindi.



