Urubyiruko rusanga abana bakwiye gutozwa gusoma no kwandika bakiri bato
Uburezi

Urubyiruko rusanga abana bakwiye gutozwa gusoma no kwandika bakiri bato

MUTETERAZINA SHIFAH

April 5, 2025

Bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza basanga umuco wo gusoma no kwandika ukwiye gutozwa abana guhera mu mashuri abanza kugira ngo bazavemo abanditsi beza, bityo umubare w’abanditsi wiyongere mu gihugu.

Babitangaje mu ijoro ry’itariki 04 Mata 2025, ubwo bari bitabiriye umuhango wo guhemba amashuri makuru na za kaminuza zahize izindi mu marushanwa yo gusoma no kwandika ategurwa n’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, wari wahurijwe hamwe  n’imurikwa ry’igitabo kigaruka ku matora mu Rwanda kuva mbere y’abakoloni na nyuma yaho.

Muri ibyo birori hagaragajwe ko urubyiruko rutaragira umuco wo gusoma no kwandika, bigatuma mu gihugu hakomeza kugaragara ikibazo cyo kubura urubyiruko rwavamo abanditsi.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko kuba umuco wo gusoma no kwandika udatozwa abana bakiri mu mashuri abanza n’ibitabo bihagaragara ari bike, bitanaryoshye ku buryo byakurura abana, bigatuma bakura badakunda gusoma.

Iradukunda Sylivie avuga ko iyo umwana amaze gukura atarakunze gusoma akiri muto, bigora kubimukundisha.

Ati: “Ukurikije aho abantu batuye hatandukanye nko mu cyaro, n’amasomero ntahagije, n’ahari harimo ibitabo by’amasomo gusa, nta bitabo bigendanye n’ubuzima cyangwa amateka y’Igihugu kandi biri ku kigero cyabo ku buryo byabakundisha gusoma.”

[…] Biba imbogamizi kuko niba umwana yarakuze atamenyereye ibintu, kumutoza gusoma no kwandika ari mu kigero cy’urubyiruko bizagorana kurusha wa wundi wabonye ibitabo biri ku kigero cye gukurana umuco wo gusoma, ariko nk’ubu bituma batabikunda ibibaca intege zo kuba abanditsi kubera ko ntiwaba umwanditsi udasoma.”

Ibyo avuga bishimangirwa na mugenzi we Nisengwe Claudette, uvuga ko n’abagaragaraza ko bafite impano yo kwandika mu mashuri makuru bacika intege kubera kutabona ababibatoza.

Ati: “Urugaga rw’abanditsi bamanuka mu mashuri makuru na za Kaminuza kuko hari bamwe mu banyeshuri bafite impano yo kwandika ariko batazi uko bikorwa neza, bakabegera bakabereka uko bandika, ese iyo umaze kwandika bigenda bite kugira ngo igitabo kijye hanze gisomwe, kutabona abatoza urubyiruko kwandika bituma rudakunda kwandika.”

Umuyobozi uhagarariye abayobozi b’amashuri muri REB, Ngoga Fixer Eugene, avuga ko umuco wo kudasoma uri mu bana uri no mu bantu bakuru, kuko ari ho abana babikura.

Ati: “Ibyo bibazo biri mu burezi rusange kandi bizwi na Minisiteri y’Uburezi, bimaze igihe, ariko uko bimara igihe ni ko bigabanyirizwa ubukana, ku buryo kuri ubu ngubu bidateye ubwoba. Umuco wo kudasoma uri mu banyeshuri bafite aho bawuca kuko uri no mu bantu bakuru, ariko ni yo mpamvu twazanye izindi ngamba kuko nk’ubu hari gahunda yo gutoza abana biga mu mashuri y’inshuke gusoma, nibabitangirira hasi bazakurana uwo muco.”

Hategekimana Richard wamuritse igitabo yanditse kigaruka ku matora y’Abanyarwanda kuva mbere y’abakoloni na nyuma yaho, avuga ko guhuza umuhango wo kukimurika no guhemba abanyeshuri ba za Kaminuza bahize abandi mu gusoma no kwandika, yari agamije kubashishikariza kugira umuco wo gusoma.

Umunyeshuri wahize abandi muri ayo marushanwa  yahembwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri n’uwa gatatu buri wese ahabwa ibihumbi 900.

Umunyeshuri wahize abandi mu marushanwa yo kwandika no gusoma yabaye ku nshuro ya gatatu yahembwe miliyoni 1Frw
Umuyobozi ushinzwe abayobora ibigo muri REB avuga ko batangiye gahunda yo gukundisha abana biga mu mashuri y’inshuke gusoma no Kwandika
Hategekimana Richard avuga ko gubemba abanyeshuri ba za kaminuza ku munsi yamurikiyeho igitabo ari ukubatera imbaraga

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA