Urubyiruko rwasabwe kwigira ku butwari bw’Abanyeshuri b’i Nyange
Imibereho

Urubyiruko rwasabwe kwigira ku butwari bw’Abanyeshuri b’i Nyange

KAMALIZA AGNES

March 18, 2026

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yasabye urubyiruko haba mu bakiri mu mashuri n’abayasoje kurangwa n’indagagaciro y’ubutwari bimakaza urukundo, ubumwe no kwanga icyabacamo ibice; nkuko iyo ndagagaciro yaranze abari abanyeshuri bo ku Ishuri Ryisumbuye rya Nyange, bakanga kwitandukanya ubwo Abacengezi babagabagamo ibitero mu 1997.

Iryo shuri riri mu Karere ka Ngororero mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Werurwe 1997, abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu bagabweho ibitero n’Abacengezi babasaba kwitandukanya ngo babone uko babica, Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi bakajya ukwabo, ariko banga kwitandukanya basubiza abo Bacengezi ko nta Bahutu nta n’Abatutsi babarimo bose ari Abanyarwanda.

Ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 29, ubutwari bw’Abanyeshuri b’i Nyange bashyizwe mu cyiciro cy’Imena, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yagaragaje ko ubutwari bwabo bwashingiye ku ndagagaciro zirimo gukunda Igihugu, kurengera abandi, ubwitange, gushyira imbere ineza no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Irere yagaragaje ko izo Ntwari zagaragaje ikigero gihanitse cy’ubutwari zishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, banga kwitandukanya.

Yagize ati: “Abacengezi bashakaga kubatandukanya bakurikije ubwoko abanyeshuri bo bahisemo ubumwe maze banga kwitandukanya. Babasubije amagambo akomeye bagira bati, turi Abanyarwanda twahisemo ubumwe aho guhitamo ivangura, twahisemo ubunyarwanda aho kwemera kwitandukanya.”

Irere yagaragaje ko ubutwari bw’abo banyeshuri bwabaye isomo rikomeye ku Gihugu kandi buzahora buzirikanwa, asaba urubyiruko gukomeza uwo murage uzira ivangura barushaho kwimakaza urukundo.

Yongeyeho ati: “Abanyeshuri b’Intwari b’i Nyange bari urubyiruko nkamwe bagaragaje ko urubyiruko rushobora kugira uruhare runini mu kurinda no kubaka Igihugu kandi koko ni mwe mufite uruhare rukomeye mu gukomeza kurinda no guteza imbere Igihugu cyacu.

Umurage dukomora ku Ntwari z’ i Nyange utwibutsa ko Abanyarwanda turi umwe kandi ko nta na rimwe dushobora kwemera ko hari uwaducamo ibice.”

Yakomeje agira ati: “Igikorwa cyabo kitwibutsa ko kurengera igihugu cyacu no kugikorera ari inshingano ya buri muntu. Ubutwari bwabo butwibutsa kurangwa n’ukuri kwitangira ineza y’Abanyarwanda nta vangura iryo ari ryo ryose.”

Irere yagaragaje ko Igihugu cyiteze abayobozi n’abandi bantu bakomeye mu rubyiruko bityo bakwiye gukomera ku ndangagaciro z’umuco w’ubutwari barwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose cyasenya Igihugu.

Bamwe mu banyeshuri biga i Nyange babwiye Imvaho Nshya ko kwiga ku kigo gifite amateka yihariye nk’ayo ari umukoro kuri bo wo kugira urukundo, kurwigisha no kurusakaza muri bagenzi babo.

Bavuga ko ubu Igihugu gifite umutekano usesuye ariko hari ibindi bikorwa byiza bashobora gukora bitera intambwe iganisha mu yo Intwari z’Imena zateye.

Akayesu Julia Tania wiga mu wa gatatu w’ayisumbuye yagize ati: ”Ibikorwa by’ubutwari birashoboka ariko uko bitanze nuko twakwitanga ubu ntabwo ari kimwe kuko igihugu cyacu gifite umutekano; ahubwo icyo twakomeza ni ugukundana no gukorera hamwe kandi tugashyigikirana.”

Isheja Ornella na we yagize ati: “Byansigiye isomo ry’urukundo kandi icyo ntakwikorera kibi sinagikorera na mugenzi wanjye haba mu ishuri no hanze binyigisha kubana neza na bagenzi banjye nta vangura.”

Mu Ntwari z’Imena harimo 8 bitabye Imana ariko abandi 39 baracyariho. Abahise bicwa n’abaje kwitaba Imana nyuma yaho ni 8, ari bo Benimana Hélène, Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Marie Chantal, Mukambaraga Béatrice, Mukarutwaza Séraphine, Ndemeye Valens, Niyongira Ferdinand na Sibomana Ananie.

Hakinwe imikino igaragaza uburyo abanyeshuri batanze ubuzima bwabo banga gushyigikira amacakubiri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA