Urubyiruko rwasabwe kwirinda abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Politiki

Urubyiruko rwasabwe kwirinda abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

KAMALIZA AGNES

December 9, 2024

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yasabye urubyiruko kuba maso bagafunguka, bakiga amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birinda abayagoreka ahanini bifashishije imbuga nkoranyambaga.

MINUBUMWE igaragaza ko abagoreka amateka ahanini bakoresheje imbuga nkoranyambaga baba atari urubyiruko, ahubwo ari abakuze bgifite ipfunwe ry’ibyo bakoze bagashaka kuyobya abakiri bato.

Yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ukuboza 2024, mu Nama Mpuzamahanga yo gukumira Jenoside.

Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko hari abakuriye mu ngengabitekerezo ya Jenoside, bayigishijwe mu mashuri ndetse banayikoze ahanini usanga ari bo bakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya kuko baba bagifite ipfunwe ry’ibyo bakoze, bakabyitwaza bashaka kuyobya abandi.

Ati: “Abantu bakwiza ingengabitekerezo ya Jenosode mu gupfobya no guhakana ku mbuga nkoranyambaga abenshi si urubyiruko. Ahubwo abenshi ni abantu bafite imyaka iri hejuru ya 50 n’ubundi usanga ukurikiye amateka yabo, iyo ngengabitekerezo barayikuriyemo bakabana na yo mu mashuri, mu kazi ndetse bakagira uruhare muri Jenoside abo ntibashaka kureka irondabwoko.”

Yasabye urubyiruko kwirinda icyabatandukanya bakabana mu mahoro birinda ivangura iryo ari ryo ryose.

Ati: “Icyo dukangurira urubyiruko ni uko rukomeza kwiga amateka nyakuri rukabivanamo isomo kuko igifitiye urubyiruko akamaro ni uko rubana mu mahoro, mu mutekano no kubaka igihugu neza, kwiteza imbere, kwigira ntibakomeze gukurikira abo babayobya.”

Minisitiri Dr. Bizimana yongeyeho ko abapfobya batazabura kandi bidakwiye guhangayikisha kuko usanga ari umubare muke witwikira imbugankoranyambaga, kandi ko babiterwa n’isoni z’amahano bakoze ariko ikibabaje ari uko usanga babyigisha n’abo babayaye bakiri bato aho usanga bakura bababibamo urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Agaraza ko Abanyarwanda bikwiye kugira uruhare mu kumenyekanisha no gusigasira amateka uko ari hirindwa icyayatoba kugira ngo abana bazakurire mu gihugu kiza.

Yagize ati: “Turakangurira abantu bose ko dukomeza kubungabunga amateka akamenyekana uko ari ko dugakomeza kubaka Igihugu dusangiye nk’Abanyarwanda dushyize hamwe twirinda ko hagira igikomeza kudutanya. Ayo mateka tuyigishe kugira ngo abato bazayamenye kandi bazabe mu gihugu cyiza.”

Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaze, Isi yayikuyemo amasomo menshi, kuko byatumye bwa mbere muri Afurika hajyaho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rucira imanza abakoze Jenoside, rushyizweho n’Umuryango w’Abibuymbye.

Ku wa 16 Mata 2014 akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi kafashe icyemezo cyo gushyira Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku rwego mpuzamahanga, kabigira ihame ritagomba kugibwaho impaka, hagiye hafatwa ibyemezo bisaba ibihugu byose gushyiraho gahunda zo kwigisha Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo n’izindi Jenoside zikumirwe, hashyizweho gahunda gukumira ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari ibihugu byashyize inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu bihugu byabo birimo u Bufaransa bufite izirenga 15 u Bubiligi, u Bwongereza, u Butaliyani n’ahandi.

Kugeza ubu ku Isi habarurwa ibihugu birenga 150 byasinye amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha kijyanye na Jenoside.

Minisitiri Dr. Bizimana ageza ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku gukumira Jenoside

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA