MIGEPROF iraburira Urubyiruko rwishora mu busambanyi no mu biyobyabwenge
Imibereho

MIGEPROF iraburira Urubyiruko rwishora mu busambanyi no mu biyobyabwenge

KAMALIZA AGNES

March 7, 2026

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye urubyiruko kwimenya rukirinda ibishuko birimo ubusambanyi, ibiyobyabwenge n’ibindi biruganisha ahabi, irubwira kandi ko amahitamo rukora uyu munsi ari yo azagena uko ruzabaho mu bihe bizaza n’abazarukomokaho.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 07 Werurwe 2026, mu kiganiro cyahawe urubyiruko rurenga 200, cyateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Umuryango Imbuto Foundation, Global Citizen n’abandi.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille yagaragaje ko kuba hari abakiri urubyiruko ariko mu myaka iri imbere icyo cyiciro bazaba bakirenze; avuga ko imyitwarire myiza cyangwa mibi bafite ari yo izabagenera ahazaza.

Batamuriza yavuze ko bakwiye kwimenya bakamenya n’aho bakomoka ntibishinge ibishuko bibaganisha ahabi kuko amahitamo bakora none ari yo azabaherekeza no mu bihe biri imbere.

Yagize ati: “Bafite ibishuko bibakurura, nibabyishinga icyerekezo cyabo bazaba bakiganisha he? Ntabwo wamenya aho ukiganisha utavuze ngo njye ndi mwene kanaka; ubushobozi mfite ni ubu, ibingora ni ibi, uwamfasha ni uyu, icyerekezo mfite ni iki, icyo umuryango wamfasha ni iki, icyo igihugu cyamfasha ni iki.”

Batamuriza yongeyeho ko kuba hari abishora mu busambanyi batangira gukora imibonano mpuzabitsina ari bato, ari ikibazo kandi gifite ingaruka ziremereye, ari yo mpamvu abayobozi bakwiye kubaganiriza hakiri kare bakamenya ko ibyemezo byose bafata bigira ingaruka ku buzima bwabo.

Yongeyeho ati: “Biradusaba kugaruka mu rubyiruko tukongera tukabaganiriza.”

Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere y’Ibigo by’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Rukundo Athanase avuga ko kuganiriza urubyiruko ku ngingo zirebana n’ubuzima bwabo bitanga umusaruro kandi bituma basobanukirwa ntibagwe mu mutego w’ibishuko byabangiza.

Yagize ati: “Ibiganiro bireba twese ariko umusaruro ntiwahita uvuga ngo urabibona 100%, ni urugendo rukomeza kugira ngo bafashwe bahabwe amakuru nyayo kandi yaba abatanga n’abasaba serivisi bazibone ku gihe.”

Umuryango Global Citizen, ugamije kurandura ubukene bukabije bitarenze umwaka wa 2030, ugaragaza ko ibiganiro nk’ibi bijyana n’intego wihaye kuko urubyiruko rubyaje umusaruro amahirwe rufite rwirinda ibushuko byagira akamaro; cyane ko rwihariye 70% by’abatuye muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa Global Citizen muri Afurika; Ifeoma Chuks-Adue ashimangira ko ahazaza ha Afurika hafitwe mu biganza n’urubyiruko; bityo ko ari ingenzi kubaganiriza ku ngingo zose zashyira mu kaga ubuzima bwabo.

Yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gusigasira ahazaza bikwiye ko baganirizwa hibandwa ku ngingo zatuma badata ishuri, hirindwa inda ziterwa abangavu n’ibindi byabangiriza ahazaza.

Yagize ati: “Ahazaza ha Afurika hashingiye ku rubyiruko. Amahitamo bakora ni yo azagena ahazaza, ikintu cy’ingenzi navuga ni ukugabanya umubare w’abana bata ishuri, inda ziterwa abangavu tugakuraho inzitizi zose zatuma bisanga muri ibyo bibazo. Ibi biganiro bigamije gutuma bamenya amakuru nyakuri bagafata imyanzuro.”

Ifeoma yashimiye Leta y’u Rwanda ikomeje kubashyigikira mu byo bakora yongeraho ko urubyiruko rukeneye umwanya uhagije wo kumenya amakuru nyakuri ku buzima bwabo kandi bakagira imyanzuro bafata.

Ubushakashatsi bwa 7 bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda bwerekanye ko imibare y’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 batwaye inda, yiyongereye mu myaka 5 ishize, iva kuri 5% yariho mu 2020, igera ku 8% mu 2025.

NISR igaragaza ko mu myaka 6 ishize kugeza mu 2024, abantu 54 287 basanzwemo Virusi itera Sida, mu gihe ibyavuye mu ibarura ry’icyo kigo ku mibereho n’ubuzima (RDHS) mu 2025, byagaragaje ko mu 2023, urubyiruko rwari hagati y’imyaka 15-24 rugera ku 9 000 rwanduye Virusi itera Sida; bikaba bihwanye na 35% by’abantu bose bashya banduye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille yakebuye urubyiruko rwishora mu busambanyi n’ibiyobyabwenge arwibutsa ko bishobora kurwicira ahazaza
Umuyobozi Mukuru wa Global Citizen muri Afurika, Ifeoma Chuks-Adue yashimye Leta y’u Rwanda ishyigikira uwo muryango muri gahunda zo guteza imbere urubyiruko
Urubyiruko rwakanguriwe kwirinda ingeso mbi n’ibishuko birwicira ejo hazaza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA