Urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku Isi banyuzwe no kugera bwa mbere mu Rwanda mu gitaramo cya Doja Cat bavuga ko zari inzozi zabo kumubona.
Ni igitaramo cya Move Africa gitegurwa na Global Citizen cyabaye kuwa 17 Werurwe 2026 mu nyubako ya BK Arena, kikaba kibereye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu.
Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya byatangaje ko byari inzozi zabo kwitabira igitaramo uwo muhanzi yataramyemo.
Uwitwa Patirisiya waturutse i Kampala muri Uganda yagize ati:” Byari inzozi zanjye kuza mu Rwanda ariko noneho nishimiye kuhaza nje mu gitaramo cya Doja Cat, ni yo mpamvu nezerewe biteguye kuririmbana nawe indirimbo nyinshi zirimo iyo nkunda cyane ‘Paint the Town Red’.”
Abihurizaho na mugenzi we waturutse Nigeria uvuga ko icyamuzanye ari ukwizihirwa mu gitaramo cya Doja Cat.
Uyu muhanzi abaye umuhanzi wa gatatu utumiwe mu bitaramo bya ‘Move Afrika’ nyuma ya Kendrick Lamar wahataramiye mu 2024 na John Legend uheruka kuhataramira mu 2025.
Byitezwe ko nyuma yo gutaramira i Kigali, ahita yerekeza muri Afurika y’Epfo aho azataramira ku wa 20 Werurwe 2026.







Amafoto: Olivier Tuyisenge