Urubyiruko rw’u Rwanda rurasabwa kwibohora ibinyoma ku mateka
Uburezi

Urubyiruko rw’u Rwanda rurasabwa kwibohora ibinyoma ku mateka

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 15, 2026

Gukwirakwiza inkuru zicurika ukuri kw’amateka y’u Rwanda bigira ingaruka mbi cyane ku rubyiruko rwavutse rusanga u Rwanda mu murongo mushya wo gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abayarwanda.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko hakiri urubyiruko rukiboshywe n’ibinyoma by’abakuru mu kwimakaza ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubwo yaganirizaga Umuryango w’Abanyarwanda baba mu bihugu by’i Burayi mu kwezi gushize, Dr. Bizimana yashimangiye ko hari urubyiruko rukiboshywe n’ibinyoma by’abakuze batinya ko ukuri kwajya ahagaragara kukabatamaza ku mabi bakoze.

Muri abo harimo abahoze bakorera Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abo barimo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bahungiye mu bihugu bitandukanye.

Mu kiganiro aheruka guha Abanyarwanda baba i Burayi, Minisitiri Dr Bizimana yavuye imuzi impamvu abo babyeyi babeshya abana babo ndetse bakababwira amateka yuzuye ibinyoma bakarushaho kubishimangira ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Hari abantu bakuru baba muri Diaspora, bavuye mu Rwanda baruhunze kubera ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba badashaka kwemera uruhare bagize, abo rero bagoreka amateka.  Bakwiza ibinyoma, bakabeshya abana babo, bakabeshya urubyiruko ntibarubwize ukuri kubera ko batinya yuko ibyaha ndengamere bakoze bimenyekana.”

Uretse abagoreka ukuri kubera ibyaha bakoze, Minisitiri Dr Bizimana yanahishuye ko hari n’abandi batagize uruhare muri Jenoside ariko bemera ingengabitekerezo yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba.

Ibyo ngo biterwa n’uko bamenyereye imiyoborere yakandamizaga bamwe igatonesha abandi, bakaba bumva batakwihanganira kuba mu gihugu cyunze ubumwe aho abaturage bose bafite uburenganzira bungana.

Yakomeje agira ati: “Abari mu cyiciro cyashyigikirwaga n’ubwo butegetsi hari abo bigora kumva ko ubwo butegetsi bwakoraga akarengane bukorera igice kimwe cy’Abanyarwanda, bagakomeza kubeshya urubyiruko.”

Aha ni ho yahereye avuga ko igihe urubyiruko rudasobanukiwe ukuri rwisanga rwashibukanywe n’imitego mitindi igamije kurukura ku murongo w’Igihugu wo guharanira iterambere ritagira n’umwe risigaza inyuma.

Yasabye urubyiruko kwiga amateka y’ukuri y’Igihugu cyabo kugira ngo rurusheho guharanira iterambere ruhagaze mu kuri kudashobora kunyeganyezwa n’impuha cyangwa amacakubiri agaragara mu Karere. Yavuze ko bibabaje kuba hakiri urubyiruko rutaribohora, rukaba rukigwa muri iyo mitego kubera gutinya, kubeshywa n’ibindi.

Abenshi mu rubyiruko iyo basuye inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ahari ibimenyetso by’urugamba rwo kubohora Igihugu, bagaragaza ko bahabonera inyigisho zituma barushaho gukunda Igihugu no gusigasira ibyagezweho.

Bamwe bavuga ko nubwo bavutse nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, iyo basuye ibyo birango by’amateka barushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu gukumira ko icuraburindi Igihugu cyanyuzemo ritazongera kubaho ukundi.

Umwe mu rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yagize ati: “Ikintu bituremamo ni ugukunda Igihugu no kugikorera, ntituzijandike mu byabaye mbere, tugakora ibigezweho natwe tukarwanira Igihugu cyacu.”

Abakiri bato basobanukiwe n’amateka y’Igihugu nanone, barushaho gusobanukirwa n’uko bafite uruhare mu gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda birinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Indi nshingano barushaho kuzirikana ni iyo kwigisha abaturage iby’ayo mateka bashingiye ku bimenyetso simusiga babonye bidashobora gusibanganywa n’amagambo y’abakuze biyemeje gukwirakwiza urwango n’amacakubiri.

Abayobozi baturuka mu bihugu bitandukanye baza gusura u Rwanda, iyo basuye ibyo bimenyetso na bo ntibabura gushima urugendo rwatewe mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

George Psiachas, Ambasaderi w’u Bugereki mu Rwanda ufite icyicaro muri Kenya, avuga ko igihugu gikomeye ku bumwe gishobora kubaka iterambere rirambye kandi ritagira n’umwe gisigaza inyuma.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA