Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Jean Patrick Nduhungirehe yemeje ko yamenye amakuru y’ubushotoranyi n’imirwano hagati y’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’abakomoka muri Sudani y’Epfo yamugezeho, asaba Abanyarwanda kurangwa n’ubworoherane basigasira indangagaciro nyarwanda ibindi bakabiharira inzego z’ubutabera.
Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu gihe hamaze iminsi hakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ubuhamya bwa bamwe mu basore n’inkumi bavuga ko bahohoterwa n’urubyiruko rwo muri Sudani y’Epfo ruri mu Rwanda ku mpamvu z’amasomo by’umwihariko.
Mu batanze ubuhamya harimo uwavuze uburyo yashyamiranye n’urubyiruko rwo muri Sudani y’Epfo rwasaga n’urwabitambitse mu muhanda mu Mujyi wa Kigali rwagati barusaba kuva mu nzira rugahita rutangiza imirwano rumena n’ikirahure cy’imodoka.
Urwo rubyiruko rwo muri Sudani y’Epfo ngo rwageraga kuri 15 rwibasira abasore batatu bo mu Rwanda, ariko ngo ntibashimishijwe n’uko abashinzwe umutekano baje bakabasaba kugenda mu gihe babameneye ikirahure ndetse bakanabiba telefoni.
Hari n’undi watanze ubuhamya bw’uko yarubonye rurimo guteza umutekano muke muri kamwe mu tubare rwa hano mu Mujyi wa Kigali.
Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rusaba inzego z’umutekano n’izishinzwe ububanyi n’amahanga gukora ibishoboka, icyo bita agasuzuguro k’abanyamahanga kagacika mu Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubushyamirane mu rubyiruko budafite umwanya muri Sosiyete nyarwanda ku mpamvu izo ari zo zose.
Ati: “Ndagira ngo nibutse ko ubushyamirane mu rubyiruko budafite umwanya muri sosiyete nyarwanda, kandi amagambo yibasira Abanyesudani y’Amajyepfo by’umwihariko anyuranyije n’indangagaciro nyarwanda. Abanyarwanda tugomba kwigira ku mateka yacu, tugasabwa kurangwa n’ubumwe n’ubworoherane, duca burundu amakimbirane n’ivangura iryo ari ryo ryose.”
Yakomeje asaba urubyiruko kugirira icyizere urubyiruko, agira ati: “Dukomeze kugirira icyizere inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, kuko ari zo zikora iperereza rikwiye, hakurikijwe amategeko.”
Muri iki gihe cy’iminsi mikuru, yashishikarije buri wese kwizihiza Ubunani mu buryo buboneye, abantu bimakaza ibirori birangwa n’ituze n’ubwumvikane hagati y’urubyiruko.
Ati: “Reka dufatanye twese, dusigasire umutekano w’igihugu cyacu, ari na ko dukomeza kwakirana urugwiro urubyiruko ruturutse mu mahanga.”
Rinda
December 31, 2024 at 6:45 amNi byiza ko abanyarwanda dukomera ku muco wacu mwiza wo koroherana, ariko na none tugomba no kurinda abashaka kuwononesha imico y iwabo irangwa n amahane n urugomo. Ababaye muri biriya bihugu, tuzi imyifatire iharangwa. Rero niba bari iwacu bagatangira kwirema udutsinda tw amahane n urugomo, ejo cg ejobundi hazumvikana ibindi. Jye numva Leta yacu yakwita kuri iki kibazo, umunyamahanga cyane cyane Sudan zombi, Somalia, Libia, Tunisia, DRC, ugaragaweho amahane n urugomo, yahita asubizwa iwabo byihuse, nta kindi kibayeho nko kuvuga ngo ajye agezwa mu butabera.