Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe kuvuga ‘oya’ kuri ruswa

Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe kuvuga ‘oya’ kuri ruswa

Imvaho Nshya

December 11, 2025

Guverinoma y’u Rwanda yasabye urubyiruko gufatanya n’ababyeyi babo mu kurwanya ruswa mu gutegura inyangamugayo z’ejo hazaza.

Byagarutsweho mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye n’urubyiruko kurwanya ruswa, dutegura inyangamugayo z’ejo hazaza”.

Muri uwo munsi hizihizwa ku wa 9 Ukuboza buri mwaka, Urwego rw’Umuvunyi nk’Urwego rufite inshingano zo gukumira no kurwanya ruswa rwateguye uyu munsi unizihirizwa mu Karere ka Rubavu muri Sitade Umuganda.

Ni ibirori byabimburiwe n’urugendo rwamagana ruswa, ruturuka ku rusengero rwa ADPR mu Mujyi wa Rubavu rugana kuri Stade Umuganda, ingeri z’abayobozi, abashinzwe umutekano n’abaturage batandukanye bafite ibyapa byanditseho ubutumwa bwamagana ruswa.

Uru rugendo rwakurikiwe n’akarasisi kazenguruka imbere muri Sitade Umuganda ibyiciro bitandukanye bifite ibyapa biriho ubutumwa bwamagana ruswa ari nako berekana ibyo bakora ko bakwiye kubikora bitarangwamo ruswa.

Minisitiri w’Ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja, yasabye ababyeyi gutoza urubyiruko kwanga no kurwanya ruswa rwivuye inyuma.

Yagize ati: “Nimureke twese ababyeyi, abarezi, abayobozi n’urubyiruko duhinduke abarinzi b’ubunyangamugayo. Nimureke dutoze urubyiruko gutinyuka kuvuga OYA kuri ruswa. Nimureke twubake u Rwanda rutekanye, rutagira ruswa, kandi rutekereza ku hazaza h’abana bacu.”

Ni Umunsi Mpuzamahanga witabiriwe n’abaturage ku bwinshi kandi bagaragaza akanyamuneza ku maso ko kwishimira ibyo birori hamwe n’ubutumwa bw’abayobozi ndetse bagaragaza gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ruswa.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa wabanjirije n’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa,cyatangiye ku itariki 29 Ugushyingo kigeza ku ya 9 Ukuboza hinizihizwa uwo munsi nyirizina.

Mu bikorwa byakozwe muri icyo cyumweru harimo gutanga ubutumwa bunyujijwe mu muganda rusange bwibanze ku bubi n’ingaruka za ruswa n’uruhare rw’umuturage rwo gutanga amakuru ya ruswa;

Hatanzwe kandi ibiganiro kuri Radio no kuri Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga bukangurira urubyiruko gutera iya mbere mu kwimakaza ubunyangamugayo bukanashishikariza abanyarwanda n’abaturarwanda gutanga amakuru kuri ruswa.

Hateguwe kandi inama nyunguranabitekerezo igamije kurwanya ruswa no guteza imbere uburenganzira bwa muntu hibandwa ku mikemukire y’ibibazo birebana n’imicungire y’ubutaka.

Hateguwe inama nyunguranabitekerezo ku miyoborere myiza igamije gushimangira ubufatanye n’urwego rw’abikorera mu kurwanya ruswa, gushimangira ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo.

Hateguwe umunsi murikabikorwa “anti-corruption Open day” wari ugamije guhuza abaturage n’Inzego zirwanya ruswa by’umwihariko (APNAC Rwanda, Urukiko rw’Ikirenga, Ubushinjacyaha Bukuru n’Urwego rw’Ubugenzacyaha), kugira ngo zisobanurire abaturage byimbitse imikoranire yazo, n’uruhare rwa buri wese mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa.

Mu ijambo ry’Umuvunyi Mukuru Nirere Madelene yagejeje kubitabiriye ibi birori yagize ati:“U Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka imiyoborere myiza ishingiye ku muturage, kubahiriza amategeko no kurwanya ruswa mu buryo butajegajega. Gusa urugendo ntirurarangira. Urubyiruko rufite imbaraga, ibitekerezo bishya, n’ubumenyi mu ikoranabuhanga. Mu Rwanda, urubyiruko rurenga 60% by’abaturage bose. Mufite uruhare runini rero mu guhindura imyumvire, mu gukumira no kwamagana ibikorwa bya ruswa.”

Mu Mujyi wa Kigali n’Uturere, Inama Ngishwanama yo Gukumira no Kurwanya ruswa yagize uruhare mu bikorwa byahariwe Kurwanya ruswa hatangwa ibiganiro kuri Radio, ubutumwa mu Muganda n’ibindi.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA