Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango RPF-Inkotanyi rwatoye komite nshya ku rwego rw’igihugu, mu motora yabereye mu Nama Rusange yarwo ya Gatandatu,yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango, i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Iyi nama yahuje abanyamuryango baturutse hirya no hino mu gihugu, barimo abahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe gusuzuma aho ibikorwa biyemeje bigeze no gushyiraho ingamba z’ahazaza.
Abatowe barimo Uzamukunda Pudentienne ku mwanya wa Perezida w’Umuryango w’Urugaga rw’Abagore ku rwego rw’igihugu, naho Kabega Emilienne, atorerwa kuba Visi Perezida.
Abandi batowe barimo Mukandayisenga Virginie wagizwe Umunyamabanga Mukuru, Hitimana Niyotwambaza Christine Komiseri ushinzwe Imiyoborere Myiza, Umurerwa Ninette Komiseri ushinzwe Ubutabera, Maryse Mbonyumutwa Kangabo Komiseri ushinzwe Ubukungu, na Marie Alice Kayumba watorewe kuba Komiseri ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Mu ijambo ry’uhagarariye Komite nshya, Perezida w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, Uzamukunda Pudentienne yashimiye abanyamuryango bamugiriye icyizere we na bagenzi be, aniyemeza gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe muri iyo nama.
Yagize ati: “Ndahamagarira bagenzi banjye b’abagore bari hano ndetse n’abatabashije kuhagera bose, kubahiriza ibyo twiyemeje.”
Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe , yashimiye ubuyobozi bushya anagaragaza icyizere abufitiye mu guteza imbere ibikorwa by’Umuryango.
Yagize ati: “Turabizeza ubufasha bwacu bwose mu gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje no gukorera hamwe”.
Yasabye abanyamuryango kugira uruhare rugaragara muri gahunda z’umuryango, agaragaza ko ubufatanye ari ingenzi.
Yongeyeho ko imyanzuro yafatiwe muri iyi nama izagerwaho mu gihe abagabo n’abagore bakorera hamwe, nta n’umwe usigaye inyuma, kandi bigashyirwa mu bikorwa uko byateganyijwe.