Uruganda Inyange rwashyize ku isoko amata y’ifu y’ikilo 1 n’aya garama 500
Ubukungu

Uruganda Inyange rwashyize ku isoko amata y’ifu y’ikilo 1 n’aya garama 500

ZIGAMA THEONESTE

October 10, 2025

Uruganda rw’Amata Inyange Industries rwashyize ku isoko amata y’ifu y’ubwoko bwa Instant Whole Milk Powder, y’ikilo 1 ndetse n’aya garama 500, aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko bigaragaza ukwigira kw’abacuruzi b’u Rwanda kuko ayo mata y’ifu bajyaga bayakura hanze y’u Rwanda.

Ni amata yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025.

Umuyobozi Mukuru w’uruganda rw’amata y’ifu rwa Inyange, Kagaba James yavuze ko kumurika ayo mata y’ifu abaguzi bari bategereje.

Yagize ati: “Aya mata twayafunze mu mapaki y’amagarama 500, ay’ikilo kimwe. Ushobora kuyakoroga mu mazi akayenga mu buryo bwihuse.”

Yavuze ko kubera ko uruganda ruyakora rukorera mu Karere ka Nyagatare, Inyange igiye kuyashyira mu maguriro manini (supermarket) mu Ntara zose z’Igihugu kugira ngo buri wese abashe kuyabona.

Yakomeje avuga ko ayo mata yashyizwe ku isoko hari ubushobozi bwo guhaza isoko ry’u Rwanda.

Ati: “Uruganda rwacu rufite ubushobozi bwo gukora toni zirenga ibihumbi 50, dushobora gutanga ayo mata nta mbogamizi.”

Yavuze ko bakomeje no kuyohereza mu bihugu y’abaturanyi by’u Rwanda, birimo Kenya, Tanzania na Uganda.

Nduwayezu Vincent, umworozi w’inka wo mu Karere ka Rulindo, yavuze ko uru ruganda kuba rushyize amata ku isoko bizabafasha nk’abarozi.

Ati: “Dukusanya litiro zisaga 1000- 1500 rero uru ruganda rutaraza wasangaga uwo musaruro wazangirika.”

Nyiranshuti Marie Germaine, umucuruzi w’amata yavuze ko bishimiye ko ubusanzwe amata byabagoraga kuyabona ku isoko ariko kuba aya yashyizwe ku isoko ari iby’agaciro.

Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Kabayiza Alexis yavuze ko gushyira ku isoko aya mata bigaragaza urugendo rw’u Rwanda rwo kwigira.

Yagize ati: “Ubundi abayakeneraga bayakuraga hanze, ariko uyu munsi ni bwo dushobora kuyashyira ku isoko ryo mu Rwanda. Ibyiza ni ikimenyetso cyo kwigira, ubu ni isoko rikomeye ku borozi.”

Yakomeje avuga ko kandi bigiye kongerera ubushobozi abari mu ruhererekane nyongeragaciro.

Ati: “Hari abandi bazayafata bayakoreshe muri serivisi zitandukanye, hari abayakoresha muri shokora, mu mata, Yawurute, n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.”

Ubu ayo mata ikilo kimwe kigura ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, n’ipaki ya garama 500 ikagurwa ibihumbi 10.

Dr Kabayiza Alexis, Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda
Amata ya Inyange yashimiwe ubwiza bwayo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA