Uwamahoro Angelique utuye mu Mudugudu wa Karenge, Akagari ka Kanyamanza, Umurenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, avuga ko kugira intego ari yo nzira yo gutera imbere, kuko yahereye ku nkoko 10 none agize 168 mu gihe cy’umwaka n’igice.
Avuga ko yahawe inkoko 10 n’Umushinga wo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, witwa PRISM hanyuma akitura agatanga n’isakaro, yigira inama yo kwagura ubworozi bwe.
Yagize ati: “Badutumiye mu nama batubwira ko hari umushinga ugiye kutworoza inkoko 10, baduha amahugurwa. Narituye ntanga n’isakaro bintwara amafaranga y’u Rwanda 48 000. Kubera gukorera ku ntego nihaye, naguye umushinga ubu mfite inkoko 168. Kugira intego ni yo nzira yo kwiteza imbere.”
Uwamahoro avuga ko ubwo bworozi bwamufashije kunoza imirire kuko amagi amwe ayagurisha akaguramo ibiryo byazo kandi mu rugo na bo akabazirikana bakarya amagi.
Ati: “Izo nkoko zimfasha kunoza imirire ndetse no gukomeza kwiteza imbere, ipuleti ishobora kugura amafaranga y’u Rwanda 3900. Mu buzima busanzwe turanizigama kuko nta kurya utizigama kugira ngo umuntu abone uko akomeza kwagura umushinga. Urarya ukanizigama, kurya ukabishyira imbere ngo utazagira umwana wagwingiye uvuge ngo ubaho neza.”
Yakomeje asobanura ko agurisha amagi buri cyumweru kugira ngo aguremo ibitunga inkoko.
Uwamahoro yakomeje asobanura ko barya amagi bagasagurira n’isoko
Ati: “Turya amagi, tugasagurira n’amasoko. Ntabwo wajyana umusaruro wose w’amagi ku isoko utabanje kwita ku muryango wawe.”
Yavuze ko mbere yo korora yagiraga ikibazo cyo kubona ifumbire, ariko ubu cyakemutse.
Ati: “Mbere yo korora twaguraga ifumbire nk’iy’ibihumbi 60, ariko ubu ngurisha amagi nkinjiza amafaranga y’u Rwanda 400 000 ku kwezi ndetse nkabona ifumbire. Buri munsi nshobora kubona amagi ari hagati ya 125 na 140. Bidufasha kunoza indyo.”
Uwamahoro yavuze ko kubera ko ubworozi bw’inkoko yahawe n’Umushinga PRISM watanze umusaruro banamworoje ihene.
Ati: “Ubu mfite ihene 2 nahawe n’umushinga PRISM, buri imwe yabyaye babiri mfite ihene esheshatu. Ubu bworozi bumfasha kwiteza imbere.”
Umushinga PRISM wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).