Urugomero rwa Rusumo rwashowemo asaga miliyari 640 Frw rugeze kuri 99,9%
Ubukungu

Urugomero rwa Rusumo rwashowemo asaga miliyari 640 Frw rugeze kuri 99,9%

ZIGAMA THEONESTE

November 15, 2024

Umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi ruhuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, washowemo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 640 (miliyoni 468 z’amadolari y’Amerika) ugeze ku kigero cya 99,9%.

Byatangajwe na ba Minisitiri bafite ingufu mu nshingano mu bihugu biruhuriyeho, ubwo bari mu nama ya 16 y’Abaminisitiri yasuzumaga aho rugeze rwubakwa.

Ni inama yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024, bashimangira ko rugeze ku kigero cya 99,9% igisigaye kikaba ari uko Abakuru b’Ibihugu bazarutaha.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo w’u Rwanda, Dr Jimy Gasore, yahamije ko nyuma y’aho we na bagenzi be basuye urwo rugomero bagasanga rukora neza bagiye kubigeza ku Bakuru b’Ibihugu bakazarutaha.

Yagize ati: “Iyi Nteko y’Abaminisitiri yari yaje kugira ngo turebe aho uwo mushinga ugeze wuzura, kubera ko twahuye mu kwezi kwa cumi mu mwaka ushize, tubona ko hari byinshi byari bikenewe kugira ngo uru ruganda rutanga ingufu z’amashanyarazi rukore neza, tugiye kubigeza ku bayobozi b’ibihugu ari bo bazarutaha”.

Ni urugomero rufitiye inyungu ibihugu by’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi biruhuriyeho buri gihugu biteganyijwe ko kizarukuraho umuriro w’amashanyarazi ungana na megawatt 27.

Dr Gasore ati: “Izi megawati zidufasha muri gahunda yo kongera ingufu z’amashanyarazi dukwirakwiza mu baturage, tukageza ku 100%”.

Urwo rugomero kandi rwafashije mu kubaka ibikorwa remezo birimo amashuri n’amavuriro muri buri gihugu aho ubu mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, harimo kubakwa ikigo cy’urubyiruko kirushamikiyeho.

Ni uruganda kandi rwahaye akazi benshi mu rubyiruko mu bihugu biruhuriyeho.

Minisitiri Ushinzwe Amazi, Ingufu na Mine mu Burundi, Uwizeye Ibrahim, yagaragaje ko aho urugomero rugeze hashimishije kandi ko hasigaye gusa kuba Abakuru b’Ibihugu barutaha.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba anashinzwe Ingufu muri Tanzania, Dr. Doto Biteko, yashimangiye ko uru rugomero ruzagirira inyungu abaturage b’ibihugu biruhuriyeho ndetse ko Abanyatanzania bazungukiraho byinshi.

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzajya rutanga Megawatt 80, akazasaranganywa mu buryo bungana ibihugu uko ari bitatu, ndetse kimwe cyakwihaza kikaba cyawugurisha ikindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA