Uruhare rw’abagore mu buyobozi ni ingenzi mu kwihutisha iterambere – Inzobere mu miyoborere
Ubukungu

Uruhare rw’abagore mu buyobozi ni ingenzi mu kwihutisha iterambere – Inzobere mu miyoborere

KAYITARE JEAN PAUL

November 19, 2024

Ibihugu bya Afurika bikwiye guha umwanya urubyiruko n’abagore mu nzego zifata ibyemezo kuko byafasha mu kwihutisha iterambere rirambye nkuko byagarutsweho n’inzobere mu by’imiyoborere.

Izo nzobere z’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe kugenzura imiterere y’imiyoborere mu bihugu bya Afurika, ziri mu Rwanda mu biganiro bigamije kuvugurura ibipimo bigenderwaho bagenzura ireme ry’imiyoborere ku Mugabane wa Afurika.

Dr. Ana Luis Haule, Umuyobozi wa MS-TCDC, yagize ati: “Turashaka kubona urubyiruko rwumvwa haba muri ibi bijyanye n’imiyoborere no mu iterambere rusange, tukareba ngo ese urubyiruko rugira uruhe ruhare mu kugena ahazaza h’ibihugu byabo kuri uyu mugabane?

 Ibyo ni byo dushaka kubona byitabwaho ku buryo bwihariye muri aya mavugurura.”

Nkusi Syrus, Umuyobozi wa Governance for Africa, avuga ko hagiye gukorwa ibarura kandi ibyiciro byose bikazahagararirwa.

Yagize ati: “Ni ukureba ko ibyiciro byose bihagararirwa muri iri barura rizakorwa; abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abana n’Abanyarwanda batuye mu mahanga.

Kwigenzura mu bijyanye n’imiyoborere bikozwe n’abanyafurika ubwabo by’umwihariko harebwa uko abagore n’urubyiruko bagira uruhare mu guteza imbere igihugu cyabo, bigaragazwa nk’ibyaba umusingi mwiza ku iterambere rirambye ry’uyu mugabane.

Dr Ousmane Diallo umwe mu nararibonye ziri mu buyobozi bukuru bw’uru rwego, agira ati: “Reba abatuye Afurika muri ibi bihe urabonamo urubyiruko rungana n’abarenga 50 ari nako ubona umubare munini w’abagore n’abakobwa, rero dukwiye gushyiraho umurongo wihariye ugaruka kuri iyi ngingo ku buryo abari muri izi nzego zombi bagira uruhare kandi bakitabwaho, mu gihe tuvuga iterambere n’imiyoborere n’ubukungu bw’uyu mugabane.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Felicien Usengimana, agaragaza ko kuba izi nzobere zaraje mu Rwanda byatewe n’uko rufite intambwe rwateye mu miyoberere idaheza abagore n’urubyiruko.

Ati: “Byatwongereye amanota nk’igihugu kuko ku bijyanye na Politiki idaheza bigaragara ko u Rwanda ruri mu bihugu nk’igipimo gishimwa ku Isi nzima.

Ni umwanya wo kugira ngo dusangize abandi uburyo tubikora no kugira ngo tubagire inama yuko bagerageza kubyinjiza muri gahunda zabo.

 Ni cyo kintu navuga cyaduhaye amanota yuko iyo Politiki twahisemo n’abandi bashaka kuyitwigiraho.”

Izi nzobere zivuga ko mu bugenzuzi bukorwa mu by’imiyoborere hagaragara ko mu nyandiko abagore n’urubyiruko bahabwa umwanya ukwiye ariko mu ngiro ntibibe uko, kandi ibi ngo bikaba bidindiza iterambere rihuriweho kandi ryihuse ry’ibihugu bya Afurika.

Ibihugu bya Afurika bikwiye guha umwanya urubyiruko n’abagore mu nzego zifata ibyemezo kuko byafasha mu kwihutisha iterambere rirambye nkuko byagarutsweho n’inzobere mu by’imiyoborere.

Izi nzobere z’Urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe kugenzura imiterere y’imiyoborere mu bihugu bya Afurika, ziri mu Rwanda mu biganiro bigamije kuvugurura ibipimo bigenderwaho bagenzura ireme ry’imiyoborere ku Mugabane wa Afurika.

Dr. Ana Luis Haule, Umuyobozi wa MS-TCDC, yagize ati: “Turashaka kubona urubyiruko rwumvwa haba muri ibi bijyanye n’imiyoborere no mu iterambere rusange, tukareba ngo ese urubyiruko rugira uruhe ruhare mu kugena ahazaza h’ibihugu byabo kuri uyu mugabane.

Ibyo ni byo dushaka kubona byitabwaho ku buryo bwihariye muri aya mavugurura.”

Nkusi Syrus, Umuyobozi wa Governance for Africa, avuga ko hagiye gukorwa ibarura kandi ibyiciro byose bikazahagararirwa.

Yagize ati: “Ni ukureba ko ibyiciro byose bihagararirwa muri iri barura rizakorwa; abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abana n’abanyarwanda batuye mu mahanga.

Kwigenzura mu bijyanye n’imiyoborere bikozwe n’abanyafurika ubwabo by’umwihariko harebwa uko abagore n’urubyiruko bagira uruhare mu guteza imbere igihugu cyabo, bigaragazwa nkibyaba umusingi mwiza ku iterambere rirambye ry’uyu mugabane.

Dr Ousmane Diallo umwe mu nararibonye ziri mu buyobozi bukuru bw’uru rwego, agira ati: “Reba abatuye Afurika muri ibi bihe urabonamo urubyiruko rungana n’abarenga 50 ari nako ubona umubare munini w’abagore n’abakobwa, rero dukwiye gushyiraho umurongo wihariye ugaruka kuri iyi ngingo ku buryo abari muri izi nzego zombi bagira uruhare kandi bakitabwaho, mu gihe tuvuga iterambere n’imiyoborere n’ubukungu bw’uyu mugabane.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Felicien Usengimana, agaragaza ko kuba izi nzobere zaraje mu Rwanda byatewe n’uko rufite intambwe rwateye mu miyoberere idaheza abagore n’urubyiruko.

Ati: “Byatwongereye amanota nk’igihugu kuko ku bijyanye na Politiki idaheza bigaragara ko u Rwanda ruri mu bihugu nk’igipimo gishimwa ku Isi nzima.

Ni umwanya wo kugira ngo dusangize abandi uburyo tubikora no kugira ngo tubagire inama yuko bagerageza kubyinjiza muri gahunda zabo.

Ni cyo kintu navuga cyaduhaye amanota yuko iyo Politiki twahisemo n’abandi bashaka kuyitwigiraho.”

Izi nzobere zivuga ko mu bugenzuzi bukorwa mu by’ imiyoborere hagaragara ko mu nyandiko abagore n’urubyiruko bahabwa umwanya ukwiye ariko mu ngiro ntibibe uko, kandi ibi ngo bikaba bidindiza iterambere rihuriweho kandi ryihuse ry’ibihugu bya Afurika.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA