Ibikorwa remezo ni kimwe mu byoroshya imikino n’imyidagaduro muri rusange bigatuma u Rwanda ruba igicumbi cyo kwakira imikino n’imyidagaduro mpuzamahanga.
Hari abo bitangaza bakibaza bati u Rwanda nk’igihugu gito kibigenza gute? Muri iyi nkuru Imvaho Nshya iragusobanurira uko ibitekerezo byo kubaka ibyo bikorwa remezo byagiye biza mu bihe bitandukanye.
Uko kubaka inyubako ya BK Arena byaje
Mu 2016, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiraga umukino wa shampiyona ya Basketball ya NBA All Stars muri Canada yabajije Masai Ujiri wayoboraga Toronto Raptors ikina muri NBA ati: “Bizasaba iki ngo twubake Arena nk’iyi muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda?”
Muri Kanama 2019 iyo nyubako y’imikino n’imyidagaduro iri mu zigezweho muri Afurika yaratashywe nyuma y’umwaka ihabwa izina ‘Kigali Arena’ hanyuma yaje guhabwa izina rya BK Arena binyuze mu masezerano y’abayicunga na Banki ya Kigali.
Iyo nyubako y’imikino n’imyigaduro yafashije u Rwanda kwakira bimwe mu bikorwa bikomeye bya siporo birimo imikino n’Inama Mpuzamahanga.
Ku ikubitiro BK Arena yakiriye Igikombe cy’Afurika cya Basketball ku batarengeje imyaka 16 b’igitsina gore mu mwaka wa 2019, byaje bisanga u Rwanda rumaze umwaka rusinye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal, biciye muri Visit Rwanda yasinywe tariki ya 23 Gicurasi 2018, agamije kurumenyekanisha mu mahanga.
Kwakira Igikombe FIBA icyo gikombe byafunguye amaso y’abategura inama zitandukanye ndetse n’amashyirahamwe ategura imikino, bigafasha u Rwanda kwinjira mu yindi mishinga y’iterambere rishingiye kuri siporo.
Tariki 24 Kanama 2021, u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy’abagabo muri Basketball “Afrobasket 2021” cyitabiriwe n’amakipe 16, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 FIBA Afrique yari imaze ikora.
Abakunzi ba Basketball barizihiwe kandi byanatumye u Rwanda rurushaho kugaragaza ubudahangarwa bwarwo mu kwakira abarugana.
Nyuma y’iryo rushanwa abategura Basketball Africa League (BAL) banyuzwe n’inyubako ya BK Arena, basaba u Rwanda kwakira imikino ya 2021 ndetse na 2022, ibibuga, kwakirwa neza, no guhabwa serivisi inoze birabanyura.
Ni mu gihe kandi binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’igihe kirekire n’irushanwa rya BAL ngo rukomeze kuba igicumbi cy’iyi mikino.
Iyo mikino izakomeza kubera muri BK Arena kugeza mu 2028, igaragaza u Rwanda nk’igicumbi cyo kwakira amarushanwa binyuze mu bukangurambaga bwa “Visit Rwanda” bikomeza gutanga isura nziza y’u Rwanda.
Ibyo bikorwa byakuruye abashoramari bakomeza gusura u Rwanda, hatangizwa umushinga wo kubaka Zaria Court iherereye hafi ya BK Arena, ifatwa nk’urugero rwiza rw’uko ibikorwa by’imikino bishobora guteza imbere ubucuruzi bwagutse bw’ibirimo ikawa, resitora, amahoteli n’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.
U Rwanda kandi mu 2023 rwagiriwe icyizere cyo kwakira Inteko rusange ya 73 y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yasize Giovanni Vincenzo Infantino [Gianni Infantino] atorewe manda ya kabiri yo kuriyobora.
Iyi ntambwe ishimishije yakomerejeho mu 2024 maze u Rwanda ruba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) yari yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 120 iri Shyirahamwe rimaze rishinzwe.
Muri Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare (UCI 2025) yabereye muri Afurika ku nshuro ya mbere.
Muri iri siganwa, u Rwanda rwagaragaje intambwe idasanzwe mu gutegura amarushanwa akomeye, ruzamura amanota mu buryo bushimishije bwo kwakira abarugana, ndetse n’inyungu z’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu buryo bwagutse.
Ikintu kitazibagirana ni uburyo Abanyarwanda n’abafana b’imbere mu gihugu bashyigikiye iri rushanwa. Imihanda ya Kigali yahindutse nka sitade. Uwahanyuraga yahasangaga indirimbo, imbyino, ingoma n’amabendera.
Kwakira neza UCI byahesheje Umujyi wa Kigali guhabwa ikirango cya “UCI Bike City” nk’ishimwe ry’uko wakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI) ya 2025.
Stade Amahoro yaravuguruwe iba igikorwa remezo mpuzamahanga
Stade Amahoro yakiraga abantu bicaye ibihumbi 25, yaravuguruwe iba ahantu ibihumbi 45 bicaye neza. Iyi stade mpuzamahanga kandi yubatswe itwaye agera muri miliyoni y’amadolari ya Amerika 160, imaze kwakira amarushanwa atandukanye yo muri Afurika harimo imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika n’icy’Isi mu makipe y’Ibihugu, icy’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika CAF Champions Leagues ndetse biteganyijwe ko guhera tariki ya 23 kugeza kuri 31 Werurwe 2026 izakira imikino ya FIFA Series ihuza amakipe y’ibihugu yo ku migabane itandukanye.
Ibyo byakomeje gutuma imishinga yo guteza imbere siporo no gushyigikira urubyiruko irimo nka Giants of Africa Festival n’indi yitabwaho ikanashyirwamo imbaraga mu rwego rwo gufasha urubyiruko kuyitabira no kuyibyaza umusaruro.
Mu 2025 Minisiteri ya Siporo yatangaje ko kuva mu 2024/25 kugeza mu 2028/29 bifuza ko ibikorwa bya siporo bizinjiriza igihugu miliyari 30 Frw.
Ibikorwa bijyanye na Gahunda ya Kabiri y’ Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), aho urwego rwa siporo ari rumwe mu zitezwa imbere hagamijwe iterambere rirambye, ubukungu n’imibereho myiza ku Banyarwanda bose.
Imirimo yahanzwe na Minisiteri ya Siporo, iteganyijwe kuva kuri 2 625 yariho mu 2024/25, ikagera kuri 3 190 mu mwaka wa 2028/29.
Ibikorwa bya Minisiteri ya Siporo biteganyijwe muri uyu mwaka wa 2025/26 bizahuriza hamwe abana bashakwamo impano bagera ku 7 400, mu gihe mu mwaka wa 2028/29 bazaba bageze ku 37 000.
