Urujya n’uruza rwagarutse ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC i Rubavu
Ubukungu

Urujya n’uruza rwagarutse ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC i Rubavu

KAMALIZA AGNES

February 5, 2025

Abakoreshaga umupaka wa Petite Barriere, uri mu Karere ka Rubavu  uhuza u Rwanda n’Umujyi wa Goma uri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), basubiye mu buzima busanzwe ndetse urujya n’uruza rwagarutse nyuma y’icyumweru kimwe gusa ufashwe n’Umutwe wa AFC/M23.

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwasubukuye hagati y’abava impande n’impande n’abatuye i Rubavu bambuka bajya i Goma, ndetse n’imipaka irafunguye kugeza saa kumi n’ebyeri z’umugoraba bitandukanye n’uko mbere byari biri Goma ikiri mu maboko y’ingabo za DRC kuko wafungwaga saa cyenda z’amanywa.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje akanyamuze batewe n’uko ibintu byasubiye ku murongo kandi bishimiye ko ubuhahirane n’ubucuruzi bwabo bwasubukuwe.

Kalimba Ismael utuye mu Karere ka Rubavu, yavuze ko abantu bari kwambuka umupaka bakajya i Goma ndetse hari amahoro kuko na bamwe mu bahatuye bari barahungiye i Rubavu kubera umutekano muke batahutse.

Yagize ati: “Abantu batatu twari ducumbikiye baratashye ndetse abacuruzi n’abandi bari kuva i Goma bakaza inaha kandi natwe turi kujyayo ntakibazo.”

Amza Joseph, umuturage w’i Goma ahitwa Katoyi, yagize ati: “I Goma hari amahoro. Nari ndimo ntembera hano i Rubavu n’inshuti zange ariko ubu nsubiye iwacu.”

Furaha Kahambu w’imyaka 26, uturuka Turunga yavuze ko ubu ibintu byasubiye ku murongo kandi bitakiri bibi nkuko byahoze.

Ati: “Ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Rubavu na Goma bwasubiye ku murongo ubu abantu barambuka bakageza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibura biri kudutera imbaraga nk’abacuruzi.”

Aba baturage bagaragaza ko kuva umutwe wa AFC/M23 wafata umujyi wa Goma kuva ku wa 27 Mutarama 2025, ubu bari kuryama bagasinzira kuko batakarimo kumva urusaku rw’amasasu n’imbunda bibomborekana.

Bagaragaza ko bafite umutekano kandi uko iminsi iri kurushaho kwicuma abakiriya bari kwiyongera bitandukanye n’uko byari bimeze mu minsi ishize hakiri imirwano.

Nyuma y’uko umujyi ufashwe Perezida wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko bagiye gucunga umutekano no kugarura amahoro asesuye mu bice babohoye.

AFC/M23 yahise igarura umuriro w’amashanyarazi n’amazi mujyi n’inkengero zawo nyuma y’igihe bitaraharangwa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA