Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Kalisa Adolphe ‘Camarade’ wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Ni umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2025.
Ubushinjacyaha bushinja Kalisa Adolphe kunyereza amafaranga angana n’ibihumbi 21$.
Buvuga ko ibyo byaha bifitanye isano n’urugendo ikipe y’Igihugu “Amavubi” yagiriye muri Nigeria mu 2024.
Icyo gihe Amavubi yacumbitse muri Ibom Hotel & Golf Resort iri mu mujyi wa Uyo, aho FERWAFA, yari yatanze arenga ibihumbi 43$ yagombaga gutunga ikipe muri urwo rugendo.
Amakuru avuga ko ubwo bagarukaga i Kigali, Kalisa Adolphe yamenyesheje FERWAFA ko amafaranga yose yari yakoreshejwe.
Ayo mafaranga 43 621$ yoherejwe kuri konti ebyiri zirimo iya FERWAFA n’iya Kalisa Adolphe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko byaje kugaragara ko mu kugaruka yatanze fagitire yishyuwe Hoteli ingana na 40 000 y’amadorali ya Amerika, ariko nyuma yavuze ko hishyuwe 26 000$.
Buvuga ko amafaranga yandi Kalisa avuga ko yakoresheje atagaragaza uko yakoreshejwe.
Ubushinjacyaha bukavuga ko bumukurikiranyeho 21 381$ atagaragazwa uburyo yakoreshejwe.
Hari andi mafaranga yari akurikiranyweho, ayo ikipe yagombaga gukoresha muri uyu mwaka wa 2025.
Ubushinjacyaha buvuga ko ingendo Amavubi yari ateganyirijwe muri uyu mwaka mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Kalisa yari yasabye amafaranga arenga akenewe.
Nko ku rugendo rwo muri Kanama 2025, Kalisa yari yatanze inyandiko zigaragaza ingengo y’imari izakoreshwa muri hoteli zizakira Amavubi, ingana na 56 320$, ariko hoteli yo yavuze ko yari yasabye gusa 26 000$.
Mu gihe urugendo rw’Amavubi rwo muri Afurika y’Epfo hari hagaragajwe ko hoteli yaho u Rwanda rwakiriwe na Zimbabwe yari yaciye 35 000$ ariko ngo ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Niyitanga Desire wagiyeyo gutegura urwo rugendo, yavuze ko yasanze ayo makuru atari ukuri.
Mu iburanisha ryo ku itariki ya 25 Nzeri 2025, Kalisa Adolphe yahakanye ibyaha byose aregwa asaba ko yafungurwa by’agateganyo kuko byamufasha gutanga umucyo ku byo aregwa.
Kalisa Adolphe kandi mu ibazwa rye yemeye ko amafaranga yateje ikibazo yakwemera kuyishyura we akazikurikiranira uwo yayahaye wari umukozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA Agent).