Urukiko rw’i Paris ruratangira kuburanisha Hategekimana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside
Amakuru

Urukiko rw’i Paris ruratangira kuburanisha Hategekimana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside

KAYITARE JEAN PAUL

November 4, 2024

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ugushyingo 2024, urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, ruratangira kuburanisha mu bujurire Philippe Hategekimana.

Uyu Hategekimana w’imyaka 67 yari yarahanishijwe gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Kamena 2023, ni bwo Urugereko rw’Iremezo rw’Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa rwemeje ko Hategekimana yagize uruhare rukomeye mu kurimbura Abatutsi by’umwihariko i Nyanza no mu bindi bice by’Intara y’Amajyepfo aho yakoreraga nk’Umujandarume ufite ipeti rya ‘Adjudant-Chef’ mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa, mu kwezi kwa Kamena 2023, rwahamije ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu Hategekimana wahoze ari umujandarume, ruhita rumukatira gufungwa burundu.

Hategekimana yahungiye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abona ibyangombwa nk’impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu akoresheje izina rya Philippe Manier.

Hategekimana yigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, nyuma ahungira muri Cameroun mu 2017 amaze kumenya ko yashyiriweho ikirego.

Yatawe muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé muri Cameroun mu 2018, asubizwa mu Bufaransa ari naho agiye kuburanishirizwa. 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA