Urukiko rw’Ikirenga rwanenze abakozi b’inkiko bagitanga serivisi mbi
Ubutabera

Urukiko rw’Ikirenga rwanenze abakozi b’inkiko bagitanga serivisi mbi

ZIGAMA THEONESTE

February 13, 2026

Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko hari abakozi b’inkiko bagitanga serivisi mbi kandi biri mu ntandaro yo kwaka no gutanga ruswa, rugasaba abasabwa ruswa kudaceceka kuko uburenganzira ku butabera budasaba ikiguzi icyo ari cyo cyose.

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Hitiyaremye Alphonse, yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, asaba abagana inkiko kwirinda gutanga ruswa.

Agira iti: “Serivisi mbi ni icyuho cya ruswa, tanga amakuru dufatanyirize hamwe kuyirwanya.”

Hitiyaremye yagaragaje ko mu nzego z’ubutabera no mu zindi nzego, imitangire ya serivisi mbi ari imwe mu ntandaro ya ruswa, ari na yo mpamvu igomba kurwanywa by’umwihariko.

Yagize ati: “Serivisi mbi ni uguca urubanza rubi ku buryo buri wese arureba akabonamo ruswa. Urwego rw’Ubucamanza rushishikariza abakozi barwo gutanga serivisi nziza nk’umwe mu miti yo kurwanya ruswa.”

Yashishikarije abagana inkiko bose kwanga gutanga ruswa aho ari hose, abibutsa ko serivisi bahabwa ari ubuntu. Yanavuze ko nta mukozi w’inkiko uzihanganirwa mu gihe yaba agaragayeho kwaka cyangwa kwakira ruswa.

Yashimangiye ati: “Haracyagaragara bamwe mu bakozi b’inkiko batanga serivisi mbi, nyamara bagenzi babo bagahitamo kubahishira, abahabwa serivisi mbi na bo bagahitamo kubiceceka. Hari aho batakira abagana inkiko babwirwa amagambo meza, ibirego bitinda gufatirwa umwanzuro, ababitanze ntibasobanurirwe bagahezwa mu gihirahiro.”

Yunzemo ati: “Hari ugusiragiza abaturage no gusubika bya hato na hato kandi bidafitiwe ibisobanuro […] Serivisi mbi ihatse izindi ni uguca urubanza rubi. 

Uko guhabwa serivisi ni ko gutuma uyikoneye aba yumva ko uyikeneye akwiye kwibwiriza. Ubutabera ntibugurwa kuko byagaragaye ko hari udutsiko tw’abantu bigize abakomisiyoneri ba ruswa birirwa mu nkiko nta manza bahafite. Aho utwo dutsiko turi ni ukumwamagana.

Umushinjacyaha Mukuru Wungirije w’u Rwanda, Ruberwa Bonaventure, na we yahamije ko serivisi mbi ku bagana inzego z’ubutabera ari icyuho cya ruswa, asaba abaturage gutanga amakuru igihe bahuye na yo.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko twibutsa abagana inzego z’ubutabera ko nta kiguzi babitangira. Nibahura n’ikibazo cya ruswa bakwiye gutanga amakuru.”

Yavuze ko hashyizwe imbaraga mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga ubutabera no guteza imbere inzira z’ubuhuza, hagamijwe kugabanya gusiragira kw’abaturage no gukumira icyatuma bakwa ruswa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage n’Iterambere ry’Ubukungu, Urujeni Martine, yavuze ko ubuyobozi bwimakaje gahunda ihamye yo kurwanya ruswa mu nzego zose.

Yagize ati: “Tuzirikana ko gutanga serivisi nziza ari bwo buryo nyabwo bwo guhangana na ruswa kuko turi urwego rwegereye abaturage umunsi ku wundi.”

Yongeyeho ko mu Mujyi wa Kigali hakomeje gushyirwa imbaraga mu gukumira ibyuho bya ruswa, by’umwihariko abakomisiyoneri bakunze kuba ikiraro cy’abarya ruswa, ashimangira ko bazakomeza kuyihashya.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda Me Nkundabarashi Moïse, yijeje ko urwo rwego ruzakomeza gufatanya n’izindi nzego mu rugamba rwo kurandura ruswa, kandi ko umwavoka wese uzagaragaraho imyitwarire ya ruswa atazihanganirwa.

Umushinjacyaha Wungirije w’u Rwanda, Ruberwa Bonaventure, na we yahamije ko serivisi mbi ku bagana inzego z’ubutabera ari icyuho cya ruswa, asaba abaturage gutanga amakuru igihe bahuye na yo.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko twibutsa abagana inzego z’ubutabera ko nta kiguzi babitangira. Nibahura n’ikibazo cya ruswa bakwiye gutanga amakuru.”

Yavuze ko hashyizwe imbaraga mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga ubutabera no guteza imbere inzira z’ubuhuza, hagamijwe kugabanya gusiragira kw’abaturage no gukumira icyatuma bakwa ruswa.

Ibikorwa byaranze icyumweru cyo kurwanya ruswa

Muri iki cyumweru hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kuburanisha no guca imanza 50, gukangurira abaturage kwirinda ruswa no gutanga amakuru, ndetse no kubasobanurira imikorere y’inkiko.

Hatanzwe kandi ubutumwa bwo gukumira no kurwanya ruswa mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse no mu magororero.

Imibare y’Urwego rw’Umuvunyi igaragaza ko igipimo cy’abaturage bemera gutanga ruswa mu Rwanda kiri kuri 6%.

Ubushakashatsi bw’Umuryango Urwanya ruswa n’Akarengane ku Isi (Transparency International-TI) bwa 2025 bwerekanye ko mu Rwanda, abafite aho bahurira n’inzego z’ubutabera bavuga ko ruswa iri kuri 3,1% mu bushinjacyaha 2,7% mu bugenzacyaha na 2,4% mu bacamanza.

U Rwanda rufite intego yo kuba urwa mbere ku Isi mu kurwanya ruswa. Kuri ubu ruri ku mwanya wa 41 ku Isi, urwa gatatu muri Afurika, ndetse rukaba urwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.

Habaye irushanwa ryo kurwanya ruswa mu nkiko ryahuje abakora mu rwego rw’ubutabera
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza n’Ubukungu Urujeni Martine, yashimangiye ko Inzego z’ibanze zahagurukiye kurwanya ruswa aho iri hose

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA