Urukiko rw’Ikirenga rwanenze Abavoka bigize ibiraro bya ruswa
Ubutabera

Urukiko rw’Ikirenga rwanenze Abavoka bigize ibiraro bya ruswa

KAMALIZA AGNES

December 21, 2025

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domotille, yanenze bamwe mu Bavoka bigize ibiraro bya ruswa, aho bayimitse ndetse bakayitagatifuza nkaho ari ikintu cyiza .

Yaragaje ko hari bamwe mu Bavoka bigize “ababingwa” bakorana n’Abacamanza, aho usanga bagabagabana ruswa bakabeshya abakiriya ko nibatayitanga batsindwa urubanza.

Kuba ruswa ikigaragara mu nzego zitandukanye atari mu butabera gusa , bishimangirwa na Perezida wa Rupubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wabigaragarije mu nama Nkuru y’Umuryango FPR – Inkotanyi yabaye  ku wa 19 Ukuboza 2025. 

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu hashize imyaka myinshi ruswa ikigaragara mu miyoborere, mu gihe mu myaka 38 RPF imaze, kurwanya ruswa byari inshingano kugeza magingo aya.

Ubushakashatsi  bwa 2025, kuri Ruswa ntoya mu Rwanda (Rwanda Bribery Index: RBI), bwagaragaje ko umubare w’Abanyarwanda batanga ruswa wagabanyutse ariko amafaranga batanze ya ruswa ariyongera.

Imibare igaragaza ko 14,5% mu 2025 basabwe cyangwa batanga ruswa, mu gihe mu 2024 byari kuri 18,5%, na ho mu 2023 bari 22%.

Bugaragaza ko mu 2021, amafaranga yatanzwemo ruswa yari miliyoni 14,1 Frw, mu 2022 agera kuri miliyoni 38,3 Frw. Mu 2023, amafaranga yatanzwemo ruswa yaragabanyutse agera kuri miliyoni 22,8 Frw, no mu 2024 yongera kugabanyuka aba miliyoni 17 Frw, mu gihe mu 2025  yiyongereye akaba  miliyoni 29,5 Frw.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitille, mu kiganiro n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ku wa 19 Ukuboza 2025, yababwiye ko  ruswa ari ikintu kibi kandi nta rwego na rumwe ruyihanganira mu Rwanda.

Yagize at: ”Abavoka bigize ibiraro bya ruswa, bimika ruswa, babwira abantu ko nibadatanga ruswa badatsinda. Ruswa ni ikintu kibi, iyo mvugo yo kubwira Abanyarwanda ko badashobora kubona ubutabera badatanze akantu mudufashe ive mu mikorere yanyu, mitekerereze yanyu  no mu magambo muvuga.”

Mukantaganzwa yabasabye kwirinda kubeshya Abanyarwanda ko ubutabera budatangwa nta ruswa, abasaba kurangwa n’imikorere mizima no gukorera ayo bakwiye badasabye indonke.

Ati: ”Ikintu kitwa ruswa mudufashe mu Bavoka iyo mvugo muyibagirwe. Mubone ayo mukwiye kandi Abanyarwanda mudufashe bagirire icyizere mu butabera no mu bucamanza.”

Itegeko rihana icyaha cya ruswa ryo mu 2018, mu ngingo yaryo ya 4, iteganya ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA