Urukiko si akabyiniro cyangwa ikibuga cy’umupira- Mukantaganzwa akebura Abavoka
Ubutabera

Urukiko si akabyiniro cyangwa ikibuga cy’umupira- Mukantaganzwa akebura Abavoka

KAMALIZA AGNES

December 19, 2025

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla, yakebuye Abavoka abibutsa ko hari imyitwarire igomba kubaranga ijyanye n’indangagaciro za kinyamwuga, kuko mu Rukiko ari ahantu ho kubahwa atari aho gukorera ibyo bishakiye.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, mu nama rusange y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, ababwira ko nubwo hari Abavoka beza b’abanyamwuga ariko hari n’abandi bafite imyitwarire idahwitse.

Mukantaganzwa yagaragaje ko imyitwarire myiza irangwa n’ikinyabupfura no gusa neza biza imbere mu bituma umwavoka agirirwa icyizere n’Abanyarwanda, ariko ubu hari aho usanga imyambaro y’akazi bayicisha bakayigira impenure, biyibagije ko aho baje ari aho kubahwa.

Yagize ati: “Hari abandi usanga bagenda bagafata umwabaro w’akazi (Toje) bakawugira mugufi, abo na bo turaza kujya tubafatira ibyemezo hari aho basohokera bambaye bigufi, ariko hari n’aho bikwiza. Urukiko ntabwo ari akabyiniro, ntabwo ari ikibuga cy’umupira, ntabwo ari sitade, Urukiko ni ahantu hagomba kubahwa.”

Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda ya 2024/25, igaragaza ko Inkiko z’u Rwanda zaburanishije imanza 106 254, ziyongeraga ku zindi 76 273 zari zarasigaye ku isozwa ry’umwaka w’ubucamanza wa 2023/24.

Muri izo manza izaburanishijwe mu mizi zingana na 92 880, zingana na 85%, n’imanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo 16 312 zingana na 15%.

Perezida Mukantaganzwa yagaragaje ko mbere yo kumenya ubuhanga n’ibyo umuntu ashoboye ijisho ari ryo ribanza gushima, ibindi bigakurikira, asaba Abavoka kugira indangagaciro zijyanye n’umwuga haba mu mutwe no ku mubiri.

Yagize ati: ”Utekereze iyo ugeze mu Rukiko iyo ubonye umwavoka uje asa nabi, umwambaro w’akazi usa nk’uwaraye ahantu, ipantalo ye, imisatsi ye ntisokoje, wamwegera akaguhumurira akantu[…] ibyo byatubayeho mu Rukiko rw’Ikirenga inshuro nk’eshatu. Iyo ufite urubanza hari uko ukwiye kuba usa, hari uko ugomba kwitegura, hari uko ugomba kuvuga.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikerenga kandi yagaragaje ko Umwavoka agomba kurangwa n’ubuhanga; akamemenya amategeko ajyanye n’ibibazo bigize urubanza, agategura urubanza rw’umukiliya we ndetse akamenya n’amategeko yo kwifashisha amurengera.

Yagaragaje ko umwavoka mwiza w’umunyamwuga ari uzi gukoresha imirongo yatanzwe n’Inkiko, cyane ko ibyemezo bifatwa mu byiciro byose biba byaratanzweho imirongo.

Yongeyeho ko umunyamwuga mwiza uri ukora ubushakashatsi akareba uko abahanga babivuzeho cyangwa uko izindi nkiko zo mu bindi bihugu zabikemuye n’icyo zabivuzeho.

At: “Iyo turebye bamwe mu bavoka baza mu nkiko usanga uretse kutamenya amategeko akwiye gukoreshwa mu gukemura icyo kibazo usanga nta mwanya bagira w’ubushakashatsi, kandi buriya iyo wateguye urubanza rwawe ufasha urukiko gutegura urubanza uko rukwiye.”

Mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025, inkiko z’u Rwanda zaburanishije imanza 109 192 mu manza 182 527 zagombaga kuburanisha.

Muri uwo mwaka imanza zose zaburanishijwe binyuze mu buhuza no mu bwumvikane hagati y’ababuranyi zingana na 15 012, mu gihe imanza zose zaburanishijwe mu mizi, ku ifunga n’ifugungurwa ry’agateganyo, mu buhuza no ku bwumvikane bw’abaregwa n’ubucamanza zose hamwe ari 124 204.

Abavoka barangwa n’imyitwarire idahwitse bakebuwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA