Urunturuntu hagati ya Perezida Trump na Papa Leo wa XIV
Amakuru

Urunturuntu hagati ya Perezida Trump na Papa Leo wa XIV

KAMALIZA AGNES

April 13, 2026

Hadutse intambara y’amagambo hagati y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump, aho amushinja kutamushyigikira mu ntambara ahanganyemo na Iran.

Trump yavuze ko Papa Leo adashoboye politiki anamucyurira ko kujya kuri uwo mwanya ari we wabigizemo uruhare. Mu gusubiza ayo magambo akomeye ya Perezida Trump, kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata, Papa Leo wa XIV yavuze ko adatinya ubutegetsi bwa Trump kandi ko ubutumwa bwa Vatikani busaba amahoro n’ubwiyunge bushingiye ku Ivanjiri. 

Papa Leo XIV yavuze ko adashaka kujya impaka na Trump kandi azakomeza gushyigikira amahoro arwanya intambara cyane ko ku Isi hari inzirakarengane ziri kwicwa. Yagize ati: ”Sinshaka kujya impaka na we. Nzakomeza kuvuga nshikamye ndwanya intambara, nimakaza amahoro, guteza imbere ibiganiro n’imikoranire y’ibihugu mu gushaka ibisubizo by’ibibazo.” 

Yongeyeho ko hari abantu benshi bababaye ku Isi, inzirakarengane ziri kwicwa bityo ko hakenewe ijwi ribavugira hakaboneka inzira iboneye. Mu butumwa bwatanzwe na Perezida Trump ku wa 12 Mata, yanenze  Papa Leo, amwita udakomeye ku byerekeye kurwanya ibyaha, ndetse ko adashoboye politiki mpuzamahanga.

Trump yavuze ko adashaka Papa unenga Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yuko anenze cyane kuba Amerika na Isirayeli barashoje intambara kuri Iran. Yagaragaje  ko adashaka Papa ushyigikiye Iran cyangwa wamagana ibyo yakoreye Venezuela,  avuga ko agomba gukosora imikorere ye agakoresha ubwenge akareka gukurikira ibitekerezo bidakwiye ndetse akibanda ku kuba Papa mwiza aho kuba Umunyapolitiki.

Papa Leo XIV yakunze kunenga cyane  amagambo ya Trump wavugaga ko ashobora kurimbura Iran, ayita ko atemewe na gato, asaba abayobozi b’Ibihugu guhagarika kumena amaraso  abanenga kwiyumvamo ubushobozi bw’umurengera.

Hadutse intambara y’amagambo hagati y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV na Perezida wa USA Donald Trump

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA