Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Bizimana Jean Damascène yahumurije abiciwe na Callixte Mbarushimana wapfuye mu ntangiriro z’Ukwakira 2026 ataryojwe ibyaha bya Jenoside yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari irimbanyije, Mbarushimana wari umutekinisiye ukora ibya mudasobwa yigize Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ubwo Loni yacyuraga abakozi bayo b’abanyamahanga basaga 2 500 bakoreraga mu Rwanda.
Ubwo bubasha yihaye bwamufashije gushyikiriza Interahamwe ibikoresho by’itumanaho n’imodoka za Loni, byifashishwa mu guhiga no kwica Abatutsi batandukanye mu Mujyi wa Kigali. Impapapuro zashyiriweho kumuta muri yombi zigaragazaga ko Mbarushimana yicishije abakozi bakoranaga muri UNDP barimo Florence Ngirumpatse, mubyara wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mininisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kuba Callixte Mbarushimana yarapfuye ataryojwe ibyo yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ugutsindwa uruhenu k’ubutabera mpuzamahanga.
Yagize ati: “Urupfu rwa Callixte Mbarushimana mu Bufransa tariki 6 Ukwakira 2026 ni ugutsindwa nyako kw’ubutabera. Mu banyabwenge batekereje itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi bakanayikora bashishikaye harimo Callixte Mbarushimana upfuye amaze imyaka myinshi ari Umunyamabanga Mukuru w’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.”
Yakomeje agaragaza ko Callixte Mbarushimana apfuye yarashyiriweho impapuro zimushakisha ngo agezwe mu nkiko z’u Bufaransa ariko mbere y’aho akaba yarafashwe mu bihe bitandukanye ariko akarekurwe bikitwa ukubura ibimenyetso bihagije.
Ati: “Callixte Mbarushimana apfanye amaraso y’Abatutsi yarimbuye mu Mujyi wa Kigali harimo Florence n’abakozi bandi bagenzi be bakoranaga muri UNDP/PNUD, abo yiciye mu Nyakabanda, i Nyamirambo n’ahandi. Callixte Mbarushimana ni umwe mu bahezanguni ba CDR upfuye acyemera urwango, irondabwoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yakomeje agaragaza ko kuba yarafashwe kenshi akarekurwa ari ikibazo cy’izarira gitumye amara imyaka 32 yose atagejejwe imbere y’ubutabera kandi ibimenyetso byarakusanyijwe n’impuguke ndetse n’ubuhamya bw’abo yahekuye bukaba bwarashyikirijwe inzego zitandukanye z’ubutabera.
Ati: “Ubutabera mpuzamahanga bwamufashe kenshi, bukamurekura ngo anketi ziracyakomeza kandi ibimenyetso bitabuze. Izarira ry’ubu butabera ryatumye abajenosideri ruharwa bahungiye mu mahanga nka Felisiyani Kabuga, Claver Kamana, Michel Bakuzakundi, Alphonse Ntilivamunda n’abandi bapfa batabajijwe icyaha ndengakamere cya Jenoside bakoze.”
Yavuze ko urupfu rwa Callixte Mbarushimana rukwiye gukebura abashinzwe ubutabera mpuzamahanga bakumva ko imyaka 32 ari ikirenga kigomba gutuma bwihutishwa, abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakagezwa mu nkiko.
Yakomeje agira ati: “Abiciwe na Callixte Mbarushimana ugiye atabibajijwe nimukomere. Jenoside yarahagaritswe. Ntibizongera…”
Mbarushimana wavukiye i Ndusu mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Musanze), yapfiriye mu Bufaransa aho yari amaze imyaka myinshi atuye, amakuru y’urupfu rwe yatangajwe ku wa 6 Ukwakira 2026.
Urupfu rwe rwabaye mu gihe iperereza ry’u Bufaransa ku birego by’ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryari rikomeje mu gihe mu 2025, urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa rwategetse ko iryo perereza rifungurwa.