Uruzinduko rwa IShowSpeed rusize hafi miliyoni 5 bamenye u Rwanda
Ubukungu

Uruzinduko rwa IShowSpeed rusize hafi miliyoni 5 bamenye u Rwanda

KAYITARE JEAN PAUL

January 11, 2026

Uruzinduko rw’Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr. mu Rwanda, rusize abagera hafi kuri miliyoni Eshanu bamenye u Rwanda mu gihe kitageze ku masaha 24 agize umunsi.

Uyu musore w’imyaka 20, yavukiye Cincinnati, muri Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga akora ‘streaming’ mu 2010 aho yabaga ari gukina imikino izwi nka ‘Video Games’.

Yamenyekanye ku izina ‘IShowSpeed’. Mu gihe amaze mu Rwanda, yigaruriye imitima y’abatari bake mu byiciro byose by’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga.

Ibi bigaragazwa n’amashusho agaragara ku rubuga rwe rwa YouTube ubwo yazengurukaga Umujyi wa Kigali.

IShowSpeed wageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 09 Mutarama 2026, yakomereje mu Karere ka Musanze.

Mbere yo gukora live streaming, IShowSpeed yabanje gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, anavuga ko amashusho y’aho azayashyira ku mugaragaro nyuma.

Urugendo rwe yarukomereje mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, asura ibikorwa remezo birimo Stade Amahoro, BK Arena, Zaria Court Hotel, ibice bitandukanye by’i Nyamirambo; ahazwi nko mu Marangi, Kwa Rafiki, Uruhongore n’ahandi hatandukanye hagaragaza ubuzima n’imibereho by’Abanyarwanda.

Biturutse ku kuba aho yasuraga hose amashusho yatambuka ku buryo bw’ako kanya ibizwi nka Live Streaming, byatumye nibura abagera kuri 4 470 000 bamenya u Rwanda urwo ari rwo.

Urugendo IShowSpeed yakoraga ndetse n’abo yahuraga nabo kandi bakaganira, ntibyabaga byateguwe cyangwa ngo abe ari kumwe n’abagomba kumwereka inzira anyura cyangwa abo avugana nabo ngo babe bateguwe n’ibyo bari buvuge.

Icyakoze abagifata u Rwanda nk’urwo mu myaka irenga 30 ishize, Ishowspeed asize afunguye amaso abo bose batibuka u Rwanda cyangwa barwumva ruvugwa mu buryo butandukanye. Ntawashidikanya ko asize yerekanye isura nyayo y’u Rwanda.

Uruzinduko rwa IShowSpeed rurasigira byinshi u Rwanda kuko ruzatuma abenshi baza kurusura. Urugendo rwe yarukomereje mu gihugu cya Kenya.

Imibare igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1.4 basuye u Rwanda mu 2023, bikaba biteganyijwe ko bazikuba kabiri mu 2029, bikanajyanishwa no kongera ibyerekezo sosiyete itwara abantu n’ibintu mu kirere ya RwandAir.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije kwihutisha iterambere mu myaka itanu iri imbere, iteganya ko ubukerarugendo bushingiye ku bikorwa bitandukanye buzakomeza gutezwa imbere, bikazagera mu mwaka wa 2029 bwinjiriza igihugu miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 620.

Raporo yashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), ku wa 18 Mata mu 2024, igaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni 95$ mu 2023 zingana n’izamuka rya 48% ugereranyije n’ayo urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama rwari rwinjije mu 2022.

Kugeza ubu kandi u Rwanda rwamaze kubaka urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku mikino cyane cyane mu mikino y’amaboko binyuze mu bikorwa remezo byubatswe, hamwe n’amasiganwa arimo ay’amagare aba mu buri mwaka.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyo kigaragaza ko abanyamahanga bageze mu Rwanda mu 2023 bakoresheje ageze kuri miliyoni mu 563.9$ mu 2023, avuye kuri miliyoni 458$ mu 2019.

Ni umuntu uzwiho gukora siporo ku rwego rwo hejuru
Yafatanyije n’abakaraza kuvuza ingoma muri Stade Amahoro
Yashimishijwe n’iterambere ry’u Rwanda ririmo n’ibikorwa remezo
IShowSpeed ubwo yari muri Stade yakiriwe n’Abafana

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA