Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia rwashimye uko u Rwanda rugorora
umutekano

Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia rwashimye uko u Rwanda rugorora

KAYITARE JEAN PAUL

February 5, 2025

Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia, CG Raphael T. Hamunyela, uri mu ruzinduko rw’akazi n’intumwa ayoboye mu Rwanda kuva ejo ku wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025, yashimye gahunda z’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, zifasha abarangije ibihano gusubira mu miryango baragororotse.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ubwo yakirwaga na mugenzi we uyoboye Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi, ku cyicaro cya RCS giherereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwa RCS bwavuze ko umugororwa winjiye mu Igororero abanza kuganirizwa kandi agashyirwa muri gahunda zimufasha kugurorwa.

Mu kwirinda ubwinshi bw’abagororwa, hashyizweho gahunda y’ubwumvikane bugamije kwemera icyaha (Plea bargaining).

Abagororwa ntibahezwa ku burenganzira bushingiye ku myemerere yabo mu Igororero, nka kimwe mu bibafasha kugororwa.

RCS itangaza ko mu magororero harimo gahunda zo kugira inama abagororwa ku bijyanye n’ibibazo byo mu mutwe.

Uburere mboneragihugu mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge na gahunda zo kwigisha abakuze gusoma no kwandika, ni bimwe mu byishimiwe n’Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorore muri Namibia.

CG Hamunyela yagize ati: “Dutakaza amafaranga menshi tujya Iburayi no muri Amerika ariko mu Rwanda ni ahantu twakabaye twigira.”

Yavuze ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora muri Namibia rugiye gushaka uburyo ruzajya rwohereza mu Rwanda Abakozi b’Urwego rw’Igorora ba Namibia mu rwego rwo kwihugura.

CG Hamunyela, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora rwa Namibia, yavuze ko hari byinshi bikorwa na RCS bidakorwa muri Namibia, muri gahunda zo kugorora Abagororwa.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, Evariste Murenzi, yashimye umubano w’ibihugu byombi ndetse n’amasezerano yagiye asinywa n’impande zombi ashingiye ku mahoro n’umutekano.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu intumwa z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora muri Namibia ziri mu Rwanda, ziribusure Igorora rya Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere.

Ku munsi wa Gatatu w’uruzinduko rwa Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora n’intumwa ayoboye, biteganyijwe ko uru rwego ruzasinyana amasezerano y’ubufatanye n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ku wa 06 Gashyantare 2025.

Umubano w’u Rwanda na Namibia mu bya dipolomasi watangiye mu mwaka wa 1990, ndetse ugenda wagukira mu nzego zitandukanye zirimo n’umutekano hagati y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko z’Ibihugu byombi.

Guhera mu mwaka wa 2015, nibwo Polisi y’u Rwanda (RNP) na Polisi ya Namibia zasinye amasezerano y’ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa. Kugeza mu 2022, Abapolisi bakuru 15 ba Namibiya bari bamaze gusoza amasomo ya ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Uretse mu bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Namibia bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gusangira ikirere cy’ibihugu byombi agamije kurushaho kwimakaza ubucuruzi, n’iterambere ry’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Karere.

Komiseri Mukuru wa RCS, Evariste Murenzi
SP Fatuma Mutesi, Komiseri w’Agateganyo ushinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi
Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, DCG Rose Muhisoni

Amafoto: Olivier Tuyisenge

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA